skol
fortebet

Sudani: Amerika yavuze ko yiteguye kuba umuhuza w’igisirikare

Yanditswe: Thursday 01, Jun 2023

featured-image

Sponsored Ad

Leta zunze ubumwe z’Amerika kuri uyu wa kane yatangaje ko yiteguye kuba umuhuza mu biganiro hagati ya leta ya Sudani n’abayigometseho. Gusa irasaba ko babanza kubahiriza amasezerano yo guhagarika intambara nkuko babyemereye mu biganiro biheruka Amerika n’Arabiya Saoudite byabafashijemo.

Sponsored Ad

Umuvugizi wa ministeri y’ububanyi n’amahanga ya Leta zunze ubumwe z’Amerika, abinyujije mw’itangazo, yavuze ko Amerika na Arabiya Sawudite byiteguye gusubukura ubuhuza mu biganiro bigamije kurangiza burundu ikibazo cy’impande zishyamiranye muri Sudani. Gusa, avuga ko bikeneye ko abashyamiranye berekana mu bikorwa ko bubahirije ihagarikwa ry’imirwano.

Ibi bibaye mu gihe hashize umunsi umwe igisirikare cya Sudani gisohotse mu mishyikirano nyuma yo gushinja umutwe wa RSF w’abigometse kuri leta kwica amasezerano inshuro nyinshi.

Impande zombi zashyize umukono ku masezerano yo guhagarika intambara taliki 20 z’ukwezi kwa Gatanu, zongera kuyongeraho iminsi itanu taliki 29 z’uko kwezi kugira ngo bemerere abakora ibikorwa by’ubutabazi kubugeza ku babukeneye.

Amerika na Arabiya Sawudite bikurikiranira hafi iyubahirizwa ry’amasezerano yo guhagarika intambara muri Sudani bivuga ko impande zombi zayarenzeho.

Hagati aho abagize akanama gashinzwe amahoro n’umutekano mu Muryango w’Abibumbye bateranye kuwa Gatatu bisabwe n’Umunyamabanga Mukuru wa ONU, Antonio Guterres, bamara isaha n’igice mu muhezo. Ni ubwa gatanu atumije inama nk’iyi mu myaka irenga itanu amaze kuri uyu mwanya.

Stephane Dujarric, umuvugizi w’umunyamabanga mukuru wa ONU yabwiye abanyamakuru ko iyo nama yaganiraga ku kibazo cy’ibibera muri Sudani.

Kuva tariki ya 15 z’ukwezi kwa kane, umurwa mukuru Khartoum wibasiwe n’intambara hagati y’ingabo za leta n’umutwe wa Rapid Support Forces wayigometseho.

Ni nyuma y’uko umugaba mukuru w’ingabo, Jenerali Abdel Fattah al-Burhan, na Jenerali Mohamed Hamdan Degalo, uyobora abigometse ku butegetsi bahoze ari inshuti, batangiye kutumvikana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa