skol
fortebet

Sudani: CPI Irashinja Umutwe wa RSF Ubwicanyi Ndengakamere Muri Darfur

Yanditswe: Saturday 15, Jul 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ibiro by’umushinjacyaha mukuru w’urukiko mpanabyaha mpuzamahanga ,CPI,kuri uyu wa 13 Nyakanga byavuze ko birimo gukora iperereza ku mibiri byibura 87 yabonetse mu mva rusange muri Leta ya Darfur mu burengerazuba bwa Sudani.

Sponsored Ad

Umushinjacyaha Karim Khan, yabwiye akanama gashinzwe umutekano kw’isi ka ONU ko CPI, Ifite ububasha bwo gukomeza gukora iperereza ku byaha byakorewe muri Darfur kandi ko irimo kureba ibijyanye n’urugomo rwakozwe muri iyo ntara kuva imirwano yadutse kw’itariki 15 y’ukwezi kwa kane, hagati y’ingabo za Sudani n’umutwe witwara gisirikare wa Rapid Support Forces, RSF.

Havuzwe imirwano yibasiye abasivili by’umwihariko mu murwa mukuru w’intara ya Darfur y’uburengerazuba, El Geneina.

ONU yavuze ko ifite ibimenyetso byizewe by’uko RSF n’abarwanyi bafatanyije, aribo bari inyuma y’ubwicanyi bwakorewe mu baroshywe mu mva rusange iherutse kuboneka.

Mu mwaka wa 2005, akanama ka ONU, kashinze urukiko rw’i La Haye mu Buholande gukurikirana ibyaberaga mu ntara ya Darfur muri Sudani. Hatangijwe iperereza ku byaha bya jenoside, ibyaha byibasiye inyoko muntu n’ibyaha byo mu ntambara.

Abantu benshi bamenyeshejwe n’urukiko, ibyaha baregwa. Abo barimo uwahoze ari Perezida wa Sudani, Omar al-Bashir wakuwe ku butegetsi mu 2019. CPI yatanze manda yo guta muri yombi al-Bashir ku byaha birimo jenoside n’iby’intambara, ariko kugeza ubu ntiyari yafatwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa