skol
fortebet

Sudani: Imirwano ishyamiranije Abasirikare yanze guhagarara ikomeje guhitana abasivili

Yanditswe: Wednesday 06, Sep 2023

featured-image

Sponsored Ad

Muri Sudani, imirwano irakomeje hagati y’ n’igisirikare cya Sudani n’abarwanyi bo mu mutwe wa ‘Forces de Soutien Rapide (FSR)’ uvuga ko uharanira impinduka.

Sponsored Ad

Aba bakomeje kurwana mu gihe inshuro nyinshi kubahuza biciye mu biganiro bigamije kubumvikanisha byagiye birangira ntacyo bigezeho.

Ubu harabarurwa abantu Abantu basaga 20 bamaze guhitanwa nayo mu minsi ine gusa ishize,kandi ngo abapfuye hafi ya bose n’abasivili.

ku Cyumweru tariki 3 Nzeri 2023, mu Mujyi wa Khartoum ni bwo humviknye urusaku rw’amasasu yanahitanye abantu , mu gihe ku munsi wabanje hari hapfuye abandi 20 barimo n’abana babiri, baguye mu bitero byagabwe n’indege nk’uko byemejwe n’umuganga n’abaharanira uburenganzira bwa muntu.

Umuganga waganiriye n’Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa ‘AFP’, yagize ati "Abasivili batanu bapfuye ubwo ibisasu bya ‘roquettes’ byagwaga ku nzu zabo i Omdourman, agace k’icyaro gaherereye mu Majyaruguru y’Uburengerazuba bwa Khartoum”.

Komite yiswe iyo kwirwanaho mu gace ka Kalakla i Khartoum yari yabanje gutangaza ko imibare y’abasivili baguye mu bitero by’indege ku wa Gatandatu tariki 2 Nzeri 2023, yazamutse ikava kuri 11 ikagera kuri 20, aho imirambo yabo imwe iri mu buruhukiro bw’ibitaro bikeya bisigaye bikora muri Khartoum, mu gihe hari n’indi mirambo myinshi yari yangiritse cyane, kubera ibyo bisasu itashoboye kujyanwa mu buruhukiro”.

Intambara muri Sudani yatangiye ku itariki 15 Mata 2023, hagati y’igisirikare cya Leta kiyobowe na Jenerali Abdel Fattah al-Burhane, n’abarwanyi bo mu mutwe wa FSR uyobowe na Jenerali Mohamed Hamdane Daglo.

Kuva iyo ntambara itangiye imaze guhitana ubuzima bw’abantu basaga 5,000 nk’uko byatangajwe n’umuryango utari uwa Leta witwa ‘Armed Conflict Location & Event Data Project’, mu gihe abagera kuri Miliyoni 4.8 bahunze bakava mu byabo nk’uko byatangajwe n’Umuryango w’Abibumbye ‘UN’.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa