skol
fortebet

Sudani: Leta Yagabye Ibitero Bikomeye ku Barwanyi ba RSF Bayirwanya

Yanditswe: Thursday 18, May 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ibitero bikaze by’indege byakubise uduce tw’amajyepfo y’umurwa mukuru wa Sudani, Khartoum uyu munsi kuwa kane, mu gihe habaga ubushyamirane hafi y’inkambi ya gisilikare, mu mirwano yakuye mu byabo abantu bagera hafi kuri miliyoni imwe, ikaba yaratumye abatuye i Khartoum bagira imibereho igoye.

Sponsored Ad

Ibitero by’indege byibasiye abarwanyi ba Rapid Support Forces (RSF), byumvikanye mu mpande nyinshi z’ibice bituwe mu majyepfo ya Khartoum. Aha harimo n’ibiri hafi y’inkambi ya gisirikare ya Taiba, aho abasezerewe mu gipolisi, bari ku murongo bafatanyije n’ingabo guhangana na RSF ku butaka, nk’uko ababyiboneye babivuze.

Igisirikare ahanini cyakoresheje indege n’ibisasu bikomeye, kigerageza gusubiza inyuma RSF, yakwirakwiriye mu bice bigari bya Khartoum n’iby’imijyi yegereye uyu murwa mukuru, Bahri na Omdurman hakurya y’uruzi rwa Nile, nyuma y’imirwano yadutse tariki 15 y’ukwezi kwa kane.

Iyo mirwano yanageze mu ntara ya Darfur mu burengerazuba bwa Sudani no muri Leta ya North Kordofan no mu bindi bice by’igihugu. Ariko urugamba rumaranira ubutegetsi, rwibanze mu murwa mukuru.

Abakuru b’igisirikare bombi, umukuru w’ingabo Abdel Fattah al-Burhan n’umuyobozi wa RSF, Mohamed Hamdan Dagalo uzwi kw’izina rya Hemedti, bitekerezwa ko bagumye i Khartoum, mu gihe cyose cy’imirwano.
Reuters

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa