skol
fortebet

Trump yatakaje icyizere cy’ uko umunyamakuru Jamal yaba akiriho, abamwishe ngo bazabiryozwa

Yanditswe: Thursday 18, Oct 2018

Sponsored Ad

Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika Donald Trump yavuze ko atizeye ko umunyamakuru wo muri Turikiya Jamal Khashoggi yaba agihumeka umwuka w’ abazima gusa yavuze ko naba yarapfuye abazaba barabigizemo uruhare abaribo bose bazahanwa bikomeye.

Sponsored Ad

Ibi yabitangaje kuri uyu wa 18 Ukwakira 2018 , nyuma y’ uko inzego z’ ubutasi zikomeye mu isi ziriwe zisaka ambasade ya Arabia Saudite bikekwa ko uyu munyamakuru wakoreraga ikinyamakuru Washington Post yiciwemo.

Umunyamakuru Jamal azwiho kwandika inkuru zishingiye kubitekerezo bye bwite. Azwiho kandi ko hari ibyo atumvikanagaho n’ igikomangoma cya Arabia Saudite.

Perezida wa Amerika Donald Trump akomeje kugaragaza ko uyu munyamakuru abaye yarishwe bitarangirira aho.

Yagize ati “Tugomba guhana twihanukiriye, umuntu wese waba waragize uruhare muri ubu bwicanyi. Kereka habayeho igitangaza gihatse ibindi naho ubundi barishwe”

Ku ikubiritiro Trump yasabye Arabia Saudite gutanga ibisobanuro ku rupfu rwa Jamal, bidateye kabiri yohereza Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Mike Pompeo afata indege ajya muri Arabia Saudite gukurikirana iki kibazo yibereye aho cyabereye, none uyu munsi yavuze naba yarapfuye abazaba barabigizemo uruhare bazabiryozwa nk’ uko byatangajwe na RT.com

Ambasade ya Arabia Soudite yo ivuga ko uyu munyamakuru yasohotse muri iyi ambasade ari muzima.

Umunyamakuru Jamal Khashoggi amaze ibyumweru bibiri aburiwe irengero nta makuru aremeza 100% niba yarapfuye cyangwa agihumeka umwuka w’ abazima.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa