skol
fortebet

Turkiya:Indi mitingito 2 yahitanye abantu 3 inasenya amazu

Yanditswe: Tuesday 21, Feb 2023

featured-image

Sponsored Ad

Abashinzwe ubutabazi muri Turukiya basubiye mu gikorwa cyo kurokora abantu bagwiriwe n’ibikuta nyuma y’aho hatereye indi mitingito ibiri,igahitana nibura abantu batatu.
Iyi mitingito y’ibipimo bya 6.4 na 5.8 yumvikanye mu Majyepfo ashyira Uburasirazuba bwa Turkiya hafi y’umupaka na Syria, ibi bihugu byombi bikaba byari biherutse guterwa n’undi mutingito ku wa 06 z’uku kwezi kwa kabiri.
Abantu 44.000 muri Turukiya na Syria nibo bahitanywe n’uwo mutingito uheruka, abandi ibihumbi mirongo nabo (...)

Sponsored Ad

Abashinzwe ubutabazi muri Turukiya basubiye mu gikorwa cyo kurokora abantu bagwiriwe n’ibikuta nyuma y’aho hatereye indi mitingito ibiri,igahitana nibura abantu batatu.

Iyi mitingito y’ibipimo bya 6.4 na 5.8 yumvikanye mu Majyepfo ashyira Uburasirazuba bwa Turkiya hafi y’umupaka na Syria, ibi bihugu byombi bikaba byari biherutse guterwa n’undi mutingito ku wa 06 z’uku kwezi kwa kabiri.

Abantu 44.000 muri Turukiya na Syria nibo bahitanywe n’uwo mutingito uheruka, abandi ibihumbi mirongo nabo basigara iheruheru.

Ikigo cya Turukiya gishinzwe kurwanya ibiza no gutabara kivuga ko umutingito upima 6.4 wabaye saa moya n’iminota ine mu masaha ya Kigali, uhita ukurikirwa n’uwundi upima 5.8 nyuma y’iminota itatu.

Aba bantu batatu bapfuye ni abo ahitwa Antakya, Defne, na Samandag, nk’uko bivugwa na minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, aho asaba abaturage kutinjira mu mazu ashobora guteza akaga.

Minisitiri Soylu avuga ko 213 bakomeretse.

Amakuru ava mu mujyi wa Antakya avuga ko hari ubwoba bwinshi mu mihanda mu gihe abashinzwe ubutabazi bagerageza kugera mu turere twabereyemo twibasiwe aho inkuta z’inzu zangiritse cyane zasenyutse.

N’amarira menshi ateruye umwana we w’umuhungu, Muna al-Omar usanzwe aba muri ako karere yagize ati: "Nibajije ko isi yari igiye kwisaturamo kabiri munsi y’ibirenge byanje”.

Uyu yari asanzwe aba mu ihema hagati muri uwo mujyi ubwo iyi mitingito mishya yateraga.

Ali Mazlum w’imyaka 18 yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ko yarimo gushaka imirambo y’abo mu muryango we bahitanywe n’imitingito iheruka ubwo izi za nijoro zabaga.

Ati: "Ntushobora kubona icyo wakora…twahise dufatana hanyuma ubwo nyine imbere yacu inkingi zitangira kubomoka”.

Muri Syria abantu basaga 470 nibo bavuga ko bageze kwa muganga nyuma y’iyi mitingito ya nijoro ku wa mbere, bivugwa kandi ko yumvikanye mu Misiri na Libani.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa