skol
fortebet

U Burundi bwaburiwe ko bushobora kwisanga mu bushyamirane buri hagati ya RDC n’u Rwanda

Yanditswe: Tuesday 12, Dec 2023

featured-image

Sponsored Ad

Igihugu cy’u Burundi ngo gishobora kwisanga cYinjiye mu ntambara y’akarere nyuma yaho ibihugu birimo u Rwanda na RDC bikomeje kurebana ay’ingwe.

Sponsored Ad

Ibyo bikaba byaraye bitangajwe na Bintou Keita usanzwe ayoboye ubutumwa bw’ishyirahamwe mpuzamahanga ONU, bwagiye kugarukana amahoro muri Congo aribwo MONUSCO.

Ibi madamu Bintou yabitangaje kuri uyu wa mbere mu nama nkuru y’umutekano ya ONU.

Bintou Keita yavuze ko ibihugu by’u Rwanda na Congo bishobora kwinjira mu ntambara imbona nkubone kuko umubano wabyo ukomeje kumera nabi.

Ubushyamirane bw’akarere hagati ya RDC n’u Rwanda bukomeje kwiyongera kugeza aho Perezida Tshisekedi agereranya Kagame na Adolf Hitler.

Bintou yagize ati " Ibi byongera ko hashobora kubaho intambara imbona nkubone. Ubwo bushyamirane bugiye kandi kugera ku gihugu cy’Uburundi."

Ibi Bintou Keita abitangaje nyuma yaho Leta y’Uburundi yohereje abasirikare bayo mu butumwa bwa TAFOC ngo barwanye umutwe wa M23 bari kumwe n’igisirikare cya Congo, FARDC, hamwe n’indi mitwe bafashanyije.

Umutwe wa M23 ukaba waratangaje ko ubabazwa n’uyu mwanzuro wafashwe n’uburundi kandi byari bizwi ko Perezida Ndayishimiye yari mu bahuza b’impande zombi, ariko birangira yinjiye mu gufasha uruhande rumwe arirwo Leta ya Congo.

Hari amakuru avuga ko u Burundi bwaba bwohereje muri RDC ingabo 6000 zo gufasha Tshisekedi gutsinda M23 yamuzengereje.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa