skol
fortebet

U Burusiya bwashinje Ukraine kurasa ikiraro cya Chonhar kiyihuza na Crimea

Yanditswe: Thursday 22, Jun 2023

featured-image

Sponsored Ad

Abayobozi b’u Burusiya baravuga ko Ukraine yibasiye ikiraro gihuza amajyepfo ya Ukraine na Crimée ikoresheje misile ziraswa mu ntera ndende zo mu Bwongereza .

Sponsored Ad

Ibiraro bibiri biteganye bya Chonhar byombi byangiritse ariko nta muntu wakomeretse, nk’uko byatangajwe na guverineri washyizweho n’u Burusiya muri Kherson, Vladimir Saldo.

Yavuze ko bishoboka ko misile zakorewe mu Bwongereza, Storm Shadow, zakoreshejwe mu gitero "cyategetswe na London".

Iki kiraro ni inzira ya bugufi iva muri Crimea igana ku murongo w’imbere w’urugamba mu majyepfo nk’uko iyi nkuru dukesha BBC ivuga.

Ni inzira kandi ijya mu mujyi wa Melitopol wigaruriwe, uherereye ku nzira yo ku nkombe uvuye ku mupaka w’u Burusiya wambukiranya amajyepfo ya Ukraine ugana muri Crimée.

Amafoto yashyizwe ahagaragara na Vladimir Saldo yerekanaga umwobo muri kimwe mu biraro byombi, ariko avuga ko gusana bizakorwa vuba kandi imodoka zigafata indi nzira by’agateganyo.

U Burusiya bukoresha umuhanda nk’ikiraro cy’ubutaka kigana muri Crimea, kandi bikekwa ko Melitopol ari kimwe mu bice biri mu bipimo by’ibitero bya Ukraine byo gusubiza inyuma ingabo z’u Burusiya , byatangiriye mu karere k’amajyepfo ka Zaporizhzhia mu ntangiriro z’uku kwezi.

Ingabo z’u Burusiya zigaruriye Crimea yari intara ya Ukraine mu 2014 hanyuma muri Gashyantare umwaka ushize zinjira no mu majyepfo ya Ukraine zitangiza intambara kuri iki gihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa