U Bushinwa butewe amakenga n’imyifatire ya Koreya ya Ruguru

Amakuru   Yanditswe na: 19 April 2017 Yasuwe: 2790

Igihugu cy’ u Bushinwa cyavuze ko gitewe amakenga n’ibikorwa bya by’ intwaro kirimbuzi bya Korea ya Ruguru.

Umuyobozi wungirije Minisitiri w’ ububanyi n’ amahanga wa Koreya ya Ruguru yavuze ko Koreya ya Ruguru izakomeza gukora intwaro kirimbuzi, yongeraho ko igihugu cye kiteguye gutangiza uburyo bwo kwikingira ibitero ibyo aribyo byose bishobora kugabwaho na Leta zunze ubumwe z’ Amerika.

Ku rundi ruhande, Umuvugizi wa Minisiteri y’ ububanyi n’ amahanga y’ u Bushinwa Lu Kang, yavuze ko u Bushinwa budashyigikiye uguterana amagambo cyangwa ibikogwa byo gushotorana bituma hakomeza kubaho umwuka utari mwiza hagati y’ ibihugu.

Umunyamakuru wa BBC uri i Beijing yavuze ko ubutegetsi bw’u Bushinwa busa n’aho bukomejwe gushavuzwa na Korea ya Ruguru, igihugu baturanye kandi bakorana.

Bwana Lu yagize ati: "U Bushinwa bufite amakenga ku bikorwa bya by’ intwaro kirimbuzi n’igerageza rya misile.

"U Bushinwa bukomeye ku mugambi wabwo wo kurandurana n’imizi ikorwa ry’ intwaro kirimbuzi mu karere kose ka Korea,guhanira amahoro n’umutekano no gukemura ibibazo biciye mu biganiro."

Leta zunze ubumwe z’ Amerika zasabye u Bushinwa kuzitera ingabo mu bitungu mu mugambi wo gutera Koreya ya Ruguru u Bushinwa bubitera utwatsi busaba Amerika ko yakemura ikibazo cya Korea ya Ruguru mu nzira y’ ibiganiro

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umuriro wishe umuntu muri Trump Tower

Umuriro wadutse mu nyubako ya Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika...
8 April 2018 Yasuwe: 1343 0

Kampala: Kuri pasika abantu 200 batawe muri yombi

Mu mugi wa Kampala muri Uganda abantu bagera kuri 200 batawe muri yombi na...
2 April 2018 Yasuwe: 801 0

Umugororwa yarashe umupolisi ku kuguru abagororwa 68 barapfa

Imiryango y’ abagororwa 68 bari bafungiye ahitwa Carabobo mu gihugu cya...
29 March 2018 Yasuwe: 2313 0

Umugore wari ushinzwe guha ikaze abagenzi mu ndege yayituyemo...

Umugore wakoreraga sosiyete intwara abagenzi mu ndege Emirates Airlines...
18 March 2018 Yasuwe: 3173 0

Abantu 8 baguye mu mpanuka ya kajugujugu muri Sénégal

Impanuka y’indege yo mu bwoko bwa kajugujugu yahitanye abantu 8, abandi 12...
15 March 2018 Yasuwe: 841 0

Gen. Kayihura yasabye imbabazi uwo yaba yarahutaje

Uwahoze ari umuyobozi mukuru wa polisi ya Uganda Generale Kale Kayihura mu...
15 March 2018 Yasuwe: 2992 0