skol
fortebet

U Bwongereza bwafatiye ibihano 13 bafite aho bahuriye na Wagner muri Afurika

Yanditswe: Thursday 20, Jul 2023

featured-image

Sponsored Ad

Guverinoma y’u Bwongereza yatangaje ko yafatiye ibihano abantu 13 ishinja gukorana n’umutwe w’ingabo wigenga wa Wagner muri Afurika, kubera ibyaha bitandukanye ushinjwa gukorera kuri uyu mugabane.

Sponsored Ad

Itangazo ryasohowe n’Umunyamabanga w’u Bwongereza ushinzwe Afurika, Andrew Mitchell, kuri uyu wa 20 Nyakanga 2023 ryasobanuye ko ibihano byashyizweho birimo gufatira imitungo yabo iri muri iki gihugu no kutabemerera kugikandagiramo.

Ku rutonde rw’abafatiwe ibihano hamenyekanyemo gusa: Umurusiya Ivan Maslov u Bwongereza buvuga ko ayobora abarwanyi ba Wagner muri Mali, Vitali Perfilev ngo ubayobora muri Repubulika ya Centrafrica na Konstantin Pikalov buvuga ko abayobora muri Sudani.

Minisitiri Mitchell yatangaje ko abarwanyi ba Wagner bakoze ibyaha bikomeye muri Mali na Centrafrica birimo ubwicanyi n’itoteza, banahungabanya amahoro n’umutekano muri Sudani.

Uyu muyobozi yakomeje avuga ati: “Umutwe wa Wagner ukora ubwicanyi muri Ukraine kandi ubikora udahanwa mu bihugu birimo Mali, Repubulika ya Centrafrica na Sudani. Aho Wagner ikorera hose, igira ingaruka mbi cyane ku baturage, ikenyegeza amakimbirane ahasanzwe kandi bigahindanya isura y’ibihugu biyakira.”

Aba bantu bafatiwe ibihano nyuma y’aho Yevgeny Prigozin washinzwe Wagner, na we umaze igihe mu bihano by’u Bwongereza, atangaje ko abarwanyi be bose barwaniraga muri Ukraine bagiye kuza muri Afurika.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa