skol
fortebet

U Rwanda na Burundi baba bagiye gushwana bapfa RD Congo ?

Yanditswe: Monday 01, Jan 2024

featured-image

Sponsored Ad

Perezida w’u Burundi n’uw’u Rwanda batangaje amagambo akomeye mu butumwa bwabo busoza umwaka ku benegihugu,baca amarenga ko 2024 ushobora kuba umwaka utoroshye mu mubano.

Sponsored Ad

Abwira abatumiwe mu birori byo gusoza umwaka muri Kigali Convention Centre Perezida Paul Kagame yavuze ko u Rwanda ruhora “rwiteguye ikibi gishoboka, aho igihe icyo aricyo cyose dushobora kuba twenyine”.

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi mu ijambo rye yashinje u Rwanda gufasha umutwe wa RED-Tabara no kuwuha “inyigisho z’iterabwoba n’ubwicanyi”.

Ibihugu byombi byari bimeze igihe binagura umubano wabyo wabaye mubi cyane kuva mu 2015 ukarangwa no gufunga imipaka ndetse no gukozanyaho kw’ingabo z’ibi bihugu kwa hato na hato ku mupaka.

Perezida Ndayishimiye yavuze ko ibiganiro byose bagiranye n’abayobozi b’u Rwanda ngo rubahe abakoze ibyaha mu 2015 avuga ko bahungiye mu Rwanda basanze “ari ukudusuka inkore ku maso, ahubwo bagumye babaha uburyo bwose bukwiye ngo badusamaze hanyuma batwubire.”

‘Tugiye gufata ingingo zose’

Perezida Ndayishimiye yagize ati: “Nta numwe atabizi ko hampande yo gutikiza inganda mu 2015 ufashijwe n’icyo gihugu nyene, uwo murwi (RED-Tabara) waciye uhungira mu Rwanda uraharonkera inyigisho z’iterabwoba n’ubwicanyi.

“Ahacu ntacyo tutari twakoze kugira ngo turebe ko urwo ruhagarara hagati y’u Rwanda n’Uburundi rwohera mbere n’amakungu ni ibyabona kuko yaraducyeje igihe twebwe nyine twafata ingingo yo kugurura urubibe hagati y’ibihugu byombi kugira ngo abenegihugu b’impande zose bashobore gusubira kugenderanira.

“Turibuka akanyamuneza Abanyarwanda bagize basubiye kubona ikiyaga Tanganyika, basubiye kubona umukeke n’indagara none utwo twigoro twose igihugu cy’u Rwanda rwemeye kubisubiza ibisi.

“Icyo twiyemeje nuko tugiye gufata ingingo zose kugira ngo abana b’u Burundi ntibasubire kugandagurwa n’ibyo birara.

“Dusabye abarundi bose guhagarara magabo kuko umutwe w’iterabwoba urasasiwe by’ukuri mu gihugu cyibanyi cy’u Rwanda.”

Ndayishimiye yongeraho ati: "Turasubiye gutera akamo abategetsi b’igihugu c’u Rwanda bikubite agashi bigenze runtu baboneko inzu y’umubanyi ihiye na rwawe iba igeramiwe. Abanyarwanda n’Abarundi barebana ay’ingwe ntacyo bizotezako imbere ubwo butegetsi.

"Tugiye kandi gutaka amakungu n’abantu b’umutima ukunda amahoro kugira barabe ko bogondoza ubwo butegetsi butagira ubuntu kugira barekure abakuru b’abo bicanyi baze mu Burundi hanyuma intahe ibakubite mu gahanga.

"Nibata agati naho, bamenye ko bariko barakwega akarambaraye kuko bariko barema urwanko hagati y’abenegihugu b’ibyo bihugu ata ruhara babitemwo."

Ku mbuga nkoranyambaga abantu batandukanye bavuze ko Ndayishimiye yaba yaciye amarenga ko ubutegetsi bwe bushobora kongera gufunga imipaka y’igihugu n’u Rwanda nk’uko bwabigenje mu 2016 bukayifungura mu 2022.

Muri icyo gihe, abaturage b’u Burundi bambukaga imipaka yinjira mu Rwanda, hejuru y’ibyangombwa by’inzira, bagombaga gusaba uruhushya rwanditse rutangwa na leta.

‘Aho gushwanyagurika twarahegeze, turahazi’

Mu ijambo risoza umwaka, Perezida Kagame w’u Rwanda yatinze ku bikorwa by’iterambere iki gihugu cyagezeho anavuga ku bibazo n’imbogamizi cyahuye nabyo mu 2023.

Yagize ati: “Dukomeje kandi guhangana n’umutekano mucye mu karere kacu no kumipaka n’ibindi bihugu, ndagirango mbabwire ko dushobora kwihagnanira kunengwa no kuvugwa nabi uko byaba bingana kose, nubwo akenshi biba bidafite ishingiro.

“Twe tuzakomeza gukora ibikenewe kugira ngo Abanyarwanda bahore batekanye uko byagenda kose.

“Mu by’ukuri muri ibyo byose duhura nabyo dukomeje gutera intambwe ihamye tugana imbere nkuko imibare ibyerekana, tuzakomeza muri iyo nzira.”

Perezida Kagame kandi yakomoje ku matora y’umukuru w’igihugu iki gihugu cyimirije muri uyu mwaka, avuga ko ari “umwaka w’ingenzi ku gihugu cyacu”.

Ati: “Twizeye ko tuzumva amajwi menshi y’abakiri bato mu kugena ahazaza h’igihugu.”

Mbere y’ijambo risoza umwaka, mu birori byo kuwusoza yatumiyemo kuri Kigali Convention Centre abantu bo mu ngeri zitandukanye mu gihugu, Perezida Kagame yakomeje ku biherutse gutangazwa na perezida wa DR Congo, Felix Tshisekedi wavuze ko ashobora gutangaza intarambara ku Rwanda.

Yagize ati: “Nk’iyo wumvise abantu, umuntu ngo imigambi ye ni uguhungabanya umutekano w’u Rwanda, ni ugutera u Rwanda akarushwanyaguza, icyo tutazi ni iki se? Aho ho gushwanyagurika twarahegeze, turahazi, ahubwo bizaba ku batekereza kugira gutyo.

Yavuze kandi ko mu myaka yashize hari igihe u Rwanda rwatereranywe rusigara ari rwonyine, ati: “U Rwanda rwigeze kuba ari rwonyine, twabibayemo turabizi, rero ntabwo dufite ubwoba, nta wadukangisha ko bishoboka ko hari igihe twakongera kuba twenyine nanone.

“Rero tugomba iteka guhora twiteguye, kandi tumenyereye kwitegura ibibi bishoboka, aho igihe icyo aricyo cyose dushobora kuba twenyine, igihe twasigara turi twenyine tuzabibamo kandi tuzabisohokamo ndetse neza kurusha ubushize.”

Na DR Congo yaba intandaro?
U Rwanda n’u Burundi birashinjwa kugira akarenge mu makimbirane ari mu burasirazuba bwa DR Congo. Kigali yakomeje gushinjwa gufasha umutwe wa M23, ibyo yakomeje guhakana. Gitega nayo irashinjwa gufatanya n’ingabo za DR Congo n’indi mitwe irimo FDLR kurwana na M23, ibyo abategetsi b’u Burundi nabo bahakanye.

Ibiro ntaramakuru Reuters biherutse gutangaza ko byabonye raporo yatanzwe n’inzobere za ONU izasohoka muri uku kwezi kwa Mutarama ivuga ko ingabo z’u Burundi zarwanye zifatanyije na FARDC n’indi mitwe mu rugamba na M23. U Burundi ntacyo bwavuze ku nkuru ya Reuters.

M23 nayo yafashe kandi yerekana abasirikare ivuga ko ari ab’u Burundi bambaye imyenda ya gisirikare y’ingabo za DR Congo ivuga ko baje rwihishwa gufasha leta ya Kinshasa muri iyo mirwano.

Perezida Ndayishimiye aherutse kuvuga ko abo barwanyi bagaragajwe ari abarwanyi ba RED-Tabara b’Abarundi bavuye mu Rwanda bajya gufasha umutwe wa M23.

Nta gushidikanya ko Kigali na Gitega bitabona kimwe amakimbirane yo mu burasirazuba bwa DR Congo, nubwo impande zombi zihakana ko zifite abarwanyi bari kuri buri ruhande mu zishyamiranye.

Uretse kuba Perezida Ndayishimiye ashinja u Rwanda gufasha RED-Tabara gutera u Burundi mu gitero giheruka - ibyo u Rwanda rwahakanye – uburyo ubutegetsi bw’ibi bihugu bubona amakimbirane mu burasirazuba bwa DR Congo nabyo ubwabyo byazamura umwuka mubi hagati y’ibi bihugu byombi.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa