skol
fortebet

U Rwanda rweretse Loni impungenge rutewe n’ubufasha RDC iha FDLR

Yanditswe: Friday 21, Apr 2023

featured-image

Sponsored Ad

Mu nama rusange y’Akanama ka Loni gashinzwe Umutekano yiga ku karere mutekano mu Biyaga Bigari kuri uyu wa 19 Mata 2023, Amb. Gatete Claver yagaragaje ko FDLR yasize ikoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ikomeje gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside, ari na yo ntandaro y’urugomo n’ubwicanyi bimaze iminsi bigaragara mu karere.

Sponsored Ad

Mu nama rusange y’Akanama ka Loni gashinzwe Umutekano yiga ku karere mutekano mu Biyaga Bigari kuri uyu wa 19 Mata 2023, Amb. Gatete Claver yagaragaje ko FDLR yasize ikoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ikomeje gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside, ari na yo ntandaro y’urugomo n’ubwicanyi bimaze iminsi bigaragara mu karere.

Ati “Mu gihe Abanyarwanda n’Isi bibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nashakaga kubibutsa ko umutwe w’iterabwoba Loni yafatiye ibihano wa FDLR wakoze Jenoside, ucyidegembya muri RDC. Ikindi kandi FDLR ihabwa inkunga ikanakingirwa ikibaba muri politiki na Guverinoma ya RDC, yirengagije ibihano Loni yawufatiye.”

“Kuva wahungira muri RDC mu myaka 29 ishize, uyu mutwe wakomeje gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside muri RDC, ari na yo ntandaro y’ubwicanyi bukorerwa Abatutsi bo muri RDC. Ibi kandi byiyongera ku bitero uyu mutwe wagiye ugaba k’u Rwanda.”

Amb. Gatete yagaragaje ko imyitwarire n’imbwirwaruhame za Perezida wa RDC, Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo, atera icyuhagiro uyu mutwe w’iterabwoba ziteye inkeke, ndetse zisubiza inyuma amahoro n’umutekano mu karere.

Yatanze urugero rw’ikiganiro Tshisekedi aheruka kugirana n’itangazamakuru ari kumwe na Perezida w’u Busuwisi.

Icyo gihe yavuze ko kwitwaza ko FARDC ifasha FDLR, ari ikinyoma. Ati “FDLR ni umutwe warangiye uteje ikibazo gusa RDC kuko ntibakigaba ibitero k’u Rwanda ndetse nta n’inyungu za politiki bashaka mu Rwanda."

Yanibukije ko Umujyanama wihariye mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Kurwanya Jenoside, Ibyaha by’Intambara n’Ibyibasiye Inyokomuntu [UNOSAPG], Alice Wairimu Nderitu, yagaragaje neza ko umutwe wa FDLR ukiriho kandi ukora, anatanga impuruza ku bimenyetso bya Jenoside mu Burasirazuba bwa RDC.

Amb Gatete yagaragaje ko ibibazo by’umutekano muri RDC bisa n’ibigoye gukemura ariko kandi byakoroha, imbogamizi ikaba ubuyobozi bw’iki gihugu n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR by’umwihariko.

Ati “Uko ibintu bimeze muri RDC biragoye ariko biroroshye kubikemura. Ariko ibyo abayobozi ba RDC bavuga kuri iki kibazo na FDLR byose ni urucantege ku ngamba zishyirwaho n’akarere n’inzira zo kugarura amahoro zashyizweho.”

“Gusa Guverinoma ya Congo [Kinshasa] ikomeza kwinangira mu gushyira mu bikorwa amasezerano yasinywe mu kugarura amahoro mu karere.”

Yashimye ko M23 ikomeje kuva mu bice bitandukanye ibishyikiriza ingabo z’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.

Yongeyeho ko mu gihe M23 izaba imaze kuva mu bice byose yafashe, ibiganiro ntibihite bitangira bizatuma ibibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC bikomeza kuba byinshi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa