skol
fortebet

Ubunyamabanga bukuru bwa L’ONU bwamaganye ibisasu Uburusiya bwasutse mu mijyi ya Ukraine

Yanditswe: Monday 10, Oct 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibubye, Antonio Guterres yamaganiye kure ibitero bya misile byagabwe n’Uburusiya mu mijyi itandukanye ya Ukraine.

Sponsored Ad

Umuvuguzi wa Guterres yavuze ko ibitero byagabwe muri Ukraine ari ibikorwa bibabaje cyane bidakwiye kwihanganirwa ngo kuko byagize ingaruka zikomeye kandi zitari nziza ku mibereho y’abaturage b’abasivile batuye muri Ukraine.

Umuyobozi w’ubumwe bw’i Burayi, Madame Ursula von der Leyen nawe yunze murye, yamagana ibi bitero, ndetse avuga ko ibihugu bakorana bagiye kurekura indege zirwanira mu kirere mu rwego rwo gufasha Ukraine kwirwanaho.

Kuva mu masaha yo kuri uyu wa mbere mu mijyi itandukanye yo muri Ukraine hagabwe ibitero bikomeye byaza Missile zarashwe n’ingabo z’Uburusiya nkuko byigabwe na Perezida Vladimir Putin w’iki gihugu.

Bwana Putin avuga ko bagabye ibi bitero mu rwego rwo kwihimura igitero giherutse kugabwa ku kiraro cyo mu ntara ya Crimea kuwa gatandatu w’icyumweru twaraye dushoje.

Asobanura ko abagabye iki gitero ku kiraro cya Crimeria bazabyicuza ngo kuko ari igikorwa cy’ubushotoranyi bivanze n’iterabwoba.

Iki kiraro cya Crimea cyarashweho gicikamo kabiri, birakaza bikomeye leta ya Perezida Putin kuko ari inzira ikomeye yanyuzwagaho intwaro z’ingabo z’Abarusiya mu rugamba barimo muri Ukraine.

Ibi nibyo byatumye Putin n’ingabo ze zihimura ku butegetsi bwa Kyiev, nabo baboherereza ibisasu bya Missile birenga 80 byangije byinshi birimo imihanda, inyubako n’imodoka.

Abaturage b’abasivile barenga 10 bahise bapfa abandi barenga 60 barakomereika bikomeye.

Imijyi itandukanye yo muri Ukraine kuri ubu iri mu icuraburindi kuko amashanyarazi yahise abura nyuma y’ibyo bisasu bya missile byarashwe n’ingabo z’abarusiya.

Umwe mu bigeze gutegeka Uburusiya, Dmitry Medvedev yavuze ko hari n’ibindi bisasu bikomeye bishobora kuraswa kuri Ukraine, bityo ko abanya-Ukraine n’ababashyigikiye bagomba kuba maso.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa