skol
fortebet

Uburusiya bugiye gukura abasirikare mu mujyi ukomeye wa Ukraine

Yanditswe: Thursday 10, Nov 2022

featured-image

Sponsored Ad

Igisirikare cy’Uburusiya cyategetswe kuva mu mujyi wa Kherson wo muri Ukraine, umurwa mukuru wonyine w’akarere bwafashe nyuma yo gutera mu kwezi kwa kabiri.
Jenerali Sergei Surovikin ukuriye ingabo z’Uburusiya muri Ukraine, yavuze ko bitagishoboka gukomeza kohereza abasirikare n’ibikoresho muri uwo mujyi.
Uku kuhava kuvuze ko abasirikare b’Uburusiya bazava bose mu gace k’inkombe yo mu burengerazuba y’umugezi wa Dnipro.
Ni ikibazo gikomeye mu gihe Uburusiya bwugarijwe n’igitero cya Ukraine cyo (...)

Sponsored Ad

Igisirikare cy’Uburusiya cyategetswe kuva mu mujyi wa Kherson wo muri Ukraine, umurwa mukuru wonyine w’akarere bwafashe nyuma yo gutera mu kwezi kwa kabiri.

Jenerali Sergei Surovikin ukuriye ingabo z’Uburusiya muri Ukraine, yavuze ko bitagishoboka gukomeza kohereza abasirikare n’ibikoresho muri uwo mujyi.

Uku kuhava kuvuze ko abasirikare b’Uburusiya bazava bose mu gace k’inkombe yo mu burengerazuba y’umugezi wa Dnipro.

Ni ikibazo gikomeye mu gihe Uburusiya bwugarijwe n’igitero cya Ukraine cyo kubwigaranzura.

Ubuyobozi bukuru bw’ingabo ku wa gatatu bwatangaje icyo cyemezo kuri televiziyo y’Uburusiya, Jenerali Surovikin atanga amakuru y’uko ibintu bimeze i Kherson.

Perezida Vladimir Putin ntiyitabiriye icyo gikorwa cyari cyateguwe. Nyir’umugambi w’intambara Uburusiya burimo kunanirwa muri Ukraine, asa nk’aho iryo tangazo yarihariye abajenerali be.

Putin ni we watangaje, mu mpera y’ukwezi kwa cyenda, ko Uburusiya bwiyometseho Kherson, hamwe n’utundi turere dutatu bwigaruriye.

Jenerali Surovikin yabwiye abari muri iyo nama ati: "Muri ibi bintu, ikintu kirimo gushyira mu gaciro cyane ni ugutegura ubwirinzi ku murongo ntarengwa wo ku mugezi wa Dnipro".

Ariko icyemezo cy’Uburusiya cyo kwerekeza abasirikare hakurya y’umugezi wa Dnipro, cyakiranywe amakenga n’abategetsi ba Ukraine.

Mu ijambo rye rya nijoro ryo ku wa gatatu, Perezida Volodymyr Zelensky yavuze ko Ukraine irimo kugenda "yitonze cyane" nyuma y’iryo tangazo ry’Uburusiya.

Yagize ati: "Umwanzi ntabwo aduha impano, ntabwo akora ’ibikorwa by’ubufasha’, tuzabitsindira byose".

"Ku bw’iyo mpamvu, turimo kugenda twitonze cyane, nta marangamutima, nta kwishora mu byago bitari ngombwa, mu nyungu zo kubohora ubutaka bwacu bwose no kugira ngo ibyo dutakaza bibe bicyeya cyane bishoboka".

Mbere yaho, umujyanama we, Mykhailo Podolyak, yavuze ko "ibikorwa bivuga cyane kurusha amagambo".

Muri iki cyumweru cyose, amakuru n’ibihuha byuko abasirikare b’Uburusiya bazava muri Kherson byarakwirakwiriye.

Mu birindiro bya Ukraine byo mu gace ko mu nkengero za Kherson, abasirikare bavuze ko umwanzi ashobora kuba arimo kugerageza kubakwega ngo abagushe mu mutego.

Komanda w’abasirikare ba Ukraine yavuze ko bafite amakuru meza y’ubutasi, kandi ko bazatera intambwe gusa bigengesereye.

Nyuma y’itangazo ry’Uburusiya, abasivile bo muri Kherson bavuze ko ingabo z’aba Chechen zo mu gisirikare cy’Uburusiya ziri muri uwo mujyi, mu nzu zifatirwamo amafunguro n’ibinyobwa byoroheje (zizwi nka ’cafes’), kandi ko zirimo kugenda mu mihanda.

Uko kuhakura abasirikare byatangajwe nyuma gato yuko ibitangazamakuru byo mu Burusiya bitangaje ko Kirill Stremousov, umutegetsi wungirije wa Kherson washyizweho n’Uburusiya, yapfiriye mu mpanuka y’imodoka.

Nubwo gutera intambwe kwa Ukraine kwagenze gahoro mu byumweru bya vuba aha bishize, inzira zo kugeza abasirikare n’ibikoresho ku Burusiya zo hakurya y’umugezi wa Dnipro zarushijeho kugorana, nyuma yuko amateme macyeya yo kuri uwo mugezi ashenywe n’ibisasu bya misile bya Ukraine.

Mbere y’uku gutangaza kuhakura abasirikare, Uburusiya bwakuye muri uwo mujyi abasivile babarirwa mu bihumbi bukoresheje ubwato, ibyo Ukraine yamaganye ivuga ko ari ukujyana abantu ku ngufu.

Jenerali Surovikin - mu myaka ya vuba aha ishize wayoboye ibikorwa bya gisirikare by’Uburusiya muri Syria - mu kwezi gushize ni bwo yashyizwe ku mwanya wo kuyobora igitero cy’Uburusiya muri Ukraine.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa