skol
fortebet

Uburusiya bushinjwa gushaka gutera Ukraine bwatangiye imyitozo ikarishye hamwe na Belarus

Yanditswe: Thursday 10, Feb 2022

featured-image

Sponsored Ad

Uburusiya na Belarus (Biélorussie) bitangiye imyitozo ya gisirikare bihuriyeho y’iminsi 10, mu gihe harimo kwiyongera guhangayika kuvuye ku kuba Uburusiya bwarakusanyirije abasirikare babwo ku mipaka ya Ukraine.
Belarus ni inshuti ikomeye y’Uburusiya kandi ihana umupaka muremure mu majyepfo na Ukraine.
Umuryango w’ubwirinzi bwa gisirikare bw’Uburayi n’Amerika (OTAN/NATO) wavuze ko iyo myitozo ihuriweho ari bo basirikare ba mbere benshi Uburusiya bwohereje muri Belarus - yahoze iri mu bumwe (...)

Sponsored Ad

Uburusiya na Belarus (Biélorussie) bitangiye imyitozo ya gisirikare bihuriyeho y’iminsi 10, mu gihe harimo kwiyongera guhangayika kuvuye ku kuba Uburusiya bwarakusanyirije abasirikare babwo ku mipaka ya Ukraine.

Belarus ni inshuti ikomeye y’Uburusiya kandi ihana umupaka muremure mu majyepfo na Ukraine.

Umuryango w’ubwirinzi bwa gisirikare bw’Uburayi n’Amerika (OTAN/NATO) wavuze ko iyo myitozo ihuriweho ari bo basirikare ba mbere benshi Uburusiya bwohereje muri Belarus - yahoze iri mu bumwe bw’Abasoviyeti - kuva intambara y’ubutita (1947-1989) yarangira.

Ibiro bya Perezida w’Amerika - White House - byavuze ko iyo myitozo ari igikorwa "cyongereye" ubushyamirane bwari busanzweho kuri Ukraine.

Uburusiya bwakomeje guhakana buvuga ko nta gahunda bufite yo gutera Ukraine, nubwo bwakusanyirije ku mupaka abasirikare barenga 100,000.

Ariko ibihugu bimwe byo mu burengerazuba birimo n’Amerika byaburiye ko igitero cy’Uburusiya kuri Ukraine gishobora kuba igihe icyo ari cyo cyose.

Kuri uyu wa kane, i Burayi hitezwe kubera ibiganiro byo mu rwego rwa diplomasi bigamije gucyemura ubu bushyamirane.

Mu mwaka wa 2014, Uburusiya bwiyometseho umwigimbakirwa wa Crimea wo mu majyepfo ya Ukraine. Kuva icyo gihe, hakomeje kuba imirwano mu burasirazuba bwa Ukraine, aho inyeshyamba zishyigikiwe n’Uburusiya - zishaka kwigenga - zigenzura igice kinini cy’ako karere, ahamaze kwicirwa abantu batari munsi ya 14,000.

Abasirikare 30,000 b’Uburusiya bitezweho kwitabira imyitozo hamwe n’abasirikare ba Belarus.

Perezida wa Belarus Alexander Lukashenko ni inshuti ikomeye ya Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin. Uburusiya bwashyigikiye Bwana Lukashenko ubwo mu 2020 muri Belarus hadukaga imyigaragambyo yitabiriwe n’imbaga.

Ni mu gihe byinshi mu bihugu by’i Burayi n’Amerika byafatiye Belarus ibihano ndetse bikanga kwemera ibyavuye mu matora ya perezida, ahanini abonwa ko yabayemo uburiganya bwo gutuma Bwana Lukashenko ayatsinda, akaguma ku butegetsi amazeho imyaka hafi 28.

Umuvugizi wa Kremlin - ibiro bya Perezida w’Uburusiya - yavuze ko iyo myitozo ihuriweho ari imyitozo ikomeye, avuga ko Uburusiya na Belarus "byugarijwe n’inkeke zitigeze zibaho mbere".

Ariko ambasaderi w’Uburusiya mu muryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU/UE) Vladimir Chizhov, yabwiye BBC ko igihugu cye kicyemera ko inzira ya diplomasi ishobora gufasha mu gucyemura ubushyamirane kuri Ukraine. Yavuze ko ingabo z’Uburusiya ubu ziri muri Belarus zizasubira mu bigo zisanzwe zibamo nyuma y’iyi myitozo.

Umuvugizi wa White House Jen Psaki yagize ati: "Muri iki gihe tureba imyiteguro y’iyi myitozo ya gisirikare, nanone, turabona ibi rwose nk’igikorwa cyongereye cyane [ubushyamirane] kurusha kubugabanya".

Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron yavuze ko ibiganiro bigamije gucyemura ubu bushyamirane byongera kuba kuri uyu wa kane, bikabamo Uburusiya na Ukraine hamwe n’Ubufaransa n’Ubudage - itsinda rizwi nka ’Normandy Quartet’.

Ku wa gatatu, Bwana Macron yabwiye abanyamakuru ko Bwana Putin yamwizeje ko ingabo z’Uburusiya zitazongera amakuba hafi y’imipaka ya Ukraine, ariko Uburusiya bwavuze ko ibyo nta byo bwamwizeje.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa