skol
fortebet

Uburusiya bwahishuye umubare w’abasirikare babwo bamaze kugwa muri Ukraine

Yanditswe: Thursday 03, Mar 2022

featured-image

Sponsored Ad

Abasirikare b’uburusiya 498 nibo bamaze gusiga ubuzima mu ntambara icyo gihugu kimazemo iminsi irindwi gihangana na Ukraine,mu gihe abagera 1597 bo bakomeretse.
Iyi mibare yaraye itangajwe kuri uyu wa gatatu na Minisiteri y’Ingabo y’Uburusiya.
Iyi mibare yatangajwe kuri uyu wa Gatatu tariki 02 Gashyantare 2022, mu gihe kuri uyu munsi Perezida wa Ukraine, Volodymir Zelensky na we yari yatangaje ko igisirikare cye kimaze kwica Abasirikare bakabakaba ibihumbi bitandatu (6 000) b’u Burusiya.
Ku (...)

Ku rundi ruhande,ingabo z’Uburusiya zigaruriye Umujyi munini uri ku nyanja mu majyepfo ya Ukraine, nk’uko umukuru wawo yabivuze.

Kherson ni wo mujyi wa mbere ukomeye ufashwe n’Uburusiya, nyuma y’intambara zihoraho kuva bugabye igitero kuri Ukraine,Kuwa Kane w’icyumweru gishize.

Umukuru w’uyu mujyi, Igor Kolykhaev, avuga ko ingabo z’Uburusiya zinjiye ku ngufu muri uwo mujyi zifata ibiro bikuru byawo zihita zishyiraho amasaha ntarengwa yo kuba hanze ku baturage bawubamo.

Imijyi itari mike irasumbirijwe, aho umunsi w’ejo ku wa gatatu waranzwe n’intambara zikomeye.

Ukraine ivuga ko abasivile barenga 2000 bamaze gupfa kuva iyi ntambara itangiye ku wa kane w’icyumweru gishize. Ishyirahamwe ONU rivuga ko abarenga miliyoni bamaze guhunga.

Kolykhaev uyobora Kherson yasabye abaturage ayobora kwemera ibisabwa n’ingabo z’Uburusiya. Muri ibi basabwa harimo:

Kudatembera kuva saa mbili z’ijoro kugeza saa kumi n’ebyiri z’igitondo

Kutajya hanze murenze abantu babiri

Kwemerera gusa amamodoka atwaye ibyokurya, imiti n’ibindi bikenewe, kwinjira muri uyu mujyi, kandi agenda ku muvuduko muto ushoboka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa