skol
fortebet

Uburusiya bwavuze amagambo yo guca intege igihugu cya Ukraine

Yanditswe: Friday 20, Jan 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ibiro by’umukuru w’igihugu cy’Uburusiya,Kremlin, byatangaje ko ibimodoka by’imitamenwa ibihugu by’Iburengerazuba bigiye guha Ukraine nta kintu kinini bizahindura ku rubuga rw’intambara, mu gihe Ukraine ikomeje urugamba rwayo rwo gusubiza inyuma Abarusiya bayiteye.
Ubwo abategetsi bashinzwe umutekano mu bihugu 50 bahuriraga mu Budage uyu munsi, Perezida Volodymr Zelensky yasabye imfashanyo yihuta.
Umuvugizi wa Kremlin Dmitry Peskov yashinje incuti za Ukraine zo mu burengerazuba ko zirimo (...)

Sponsored Ad

Ibiro by’umukuru w’igihugu cy’Uburusiya,Kremlin, byatangaje ko ibimodoka by’imitamenwa ibihugu by’Iburengerazuba bigiye guha Ukraine nta kintu kinini bizahindura ku rubuga rw’intambara, mu gihe Ukraine ikomeje urugamba rwayo rwo gusubiza inyuma Abarusiya bayiteye.

Ubwo abategetsi bashinzwe umutekano mu bihugu 50 bahuriraga mu Budage uyu munsi, Perezida Volodymr Zelensky yasabye imfashanyo yihuta.

Umuvugizi wa Kremlin Dmitry Peskov yashinje incuti za Ukraine zo mu burengerazuba ko zirimo ziribeshya ko Ukrainehari icyo ishobora kugeraho ku rubuga rw’intambara.

Ahereye kuntwaro Ukraine yemerewe n’incuti zayo z’Iburengerazuba, Peskov yabwiye abanyamakuru ati: "nibareke gukabya kwerekana ko izo ntwaro hari icyo zishobora guhindura ku rugamba.

Ahubwo bizongerera Ukraine ingorane,nta kintu na kimwe bizahindura ku ruhande rw’Uburusiya bukomeje inzira yabwo kugeza ku ntumbero bwihaye”.

Ni mu gihe Perezida Zelensky avuga ko Ukraine ikeneye amagana y’imodoka z’intambara kugira ngo ishobore kwivuna Uburusiya.

Yabwiye aba baminisitiri b’ingabo baturuka mu bihugu 50 bakoraniye ahitwa Ramstein ati: "Kirazira guhagarika ibirenge muri iyi ntambara yatangijwe n’Uburusiya.

Ubutumwa amagana n’amagana bwo gushima ntibusobanura ko mbonye amagana n’amagana y’imodoka z’intambara….umwanya ugomba kutubera intwaro rusange”.

Asaba abari muri iyo nama ko batareka ngo isi yigarurirwe n’ubutegetsi bw’urwango, ko bakongera ingufu mu gushyigikira Ukraine kwivuna Uburusiya.

Ati: "Ni mwebwe mufite ububasha bwose kugira ngo tubone intwaro dukeneye".

Mu ijambo rye, Perezida Zelensky yashimangiye ubutumwa yatanze mu ntangiriro z’iki cyumweru asaba ibi bihugu kugira vuba na bwangu kugira ngo bimuhe ibikenewe muri iyi ntambara.

Ati: "Kremlin igonba gutsindwa.

"Uburusiya bushaka ingufu zo gusenya ibihugu kandi i Moscow babivuga izuba riva.

"Uburusiya burimo bukoresha ingufu zose mu kugerageza kumvisha bose ko urwango rushobora kuganza ku isi yose.

"Ni cyo gituma mwebwe nanjye dukwiye kwihuta.

"Ni ngombwa ko tugira icyo dukora bidatinze".

Arashimira ibihugu byose bifasha igihugu cye guhangana n’umwanzi wacyo.

Ku ruhande rwe, Minisitiri wa Amerika ushinzwe kwivuna abanzi, Lloyd Austin, yemeje ko ibihugu by’ i Burayi bikomeza gufata mu mugongo Ukraine mu kuyiha intwaro ikeneye.

Yavuze ko Ubudage bugiye kohereza intwaro zo mu bwoko bwa Patriot zo gukingira ikirere kandi ko n’ibindi bihugu nk’Ubufaransa, Canada na Pologne nabyo nyine biriko birafasha.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa