skol
fortebet

Uburusiya bwongeye gucucagiza ibisasu kuri Kyiv ku nshuro ya 3 bwikurikiranya

Yanditswe: Tuesday 30, May 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ibiturika byumvikanye i Kyiv n’inyubako nyinshi zirashya nyuma yuko Uburusiya bugabye igitero kuri uyu murwa mukuru wa Ukraine mu ijoro rya gatatu ryikurikiranya.

Sponsored Ad

Abategetsi bavuga ko ibisigazwa by’ibisasu ari byo byateje uwo muriro, ubwo ubwirinzi bw’ikirere bwa Ukraine bwahanuraga indege nto zitarimo umupilote (zizwi nka drone) zirenga 20. Nibura umuntu umwe byatangajwe ko yapfuye.

Igisirikare cya Ukraine kirwanira mu kirere kivuga ko cyahanuye misile zose hamwe na drone zo mu bitero bibiri byabanje bya nijoro Uburusiya bwagabye kuri Kyiv.

Mu murwa mukuru Moscou (Moscow) w’Uburusiya, igitero cya drone cyangije ibintu bicyeya ku nyubako nyinshi, nkuko byavuzwe n’umukuru w’uwo mujyi.

’Mayor’ wa Moscou Sergei Sobyanin yavuze ko "serivisi zose z’ubutabazi bwihuse z’umujyi" ziri aho icyo gitero cyabereye.

Yongeyeho ko "kugeza ubu nta muntu n’umwe wakomeretse cyane".

Ibindi bintu – harimo n’igisa nk’ikibuga cy’indege cya gisirikare – byarashweho mu tundi turere twa Ukraine.

Ku wa mbere, abategetsi bo mu karere ka Khmelnytskyi ko mu burengerazuba bwa Ukraine bavuze ko indege eshanu zangiritse mu kigo cya gisirikare.

Abategetsi bongeyeho ko inzira inyuramo indege aho hantu ubu yamaze gusanwa, ariko nta yandi makuru batanze.

Uburusiya – bwagabye igitero gisesuye kuri Ukraine kuva mu kwezi kwa Gashyantare (2) mu 2022 – bwagiye bukoresha izizwi nka drone z’ubwiyahuzi (cyangwa ’kamikaze drones’) hamwe n’ibisasu bya misile zo mu bwoko bwa ’cruise’ na ’ballistic’.

Abasesenguzi bamwe bavuga ko Uburusiya burimo gushaka gushegesha no kwangiza ubwirinzi bw’ikirere bwa Ukraine, mbere y’igitero kimaze igihe cyitezwe cya Ukraine cyo kugarukana (gusubiza inyuma) abasirikare b’Uburusiya.

Ukraine imaze amezi itegura icyo gitero, ariko byayisabye igihe gihagije cyo guha imyitozo abasirikare bayo no kubona ibikoresho bya gisirikare yahawe n’ibihugu by’inshuti zayo byo mu burengerazuba (Uburayi n’Amerika).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa