skol
fortebet

Ubushinjacyaha bw’i Paris bwakatiye Philippe Hategekimana igifungo cya burundu

Yanditswe: Tuesday 27, Jun 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ubushinjacyaha mu rukiko rwa rubanda rw’i Paris mu Bufaransa bumaze gusabira Philippe Hategekimana igihano cyo gufungwa burundu kubera uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi by’umwihariko mu gace ka Nyanza aho yakoreraga nk’umujandarume mu 1994.
Ubushinjacyaha bwasabye urukiko gutesha agaciro ingingo y’ingenzi Hategekimana yashingiyeho yiregura y’uko ngo atari I Nyanza mu gihe Abatutsi bicwaga ko ahubwo yimuriwe muri jandarumori ya Kacyiru kuva tariki ya 19 Mata 1994.
Abashinjacyaha (...)

Abashinjacyaha Madame Louisa AIT-HAMOU na Celine VIGUIER bavuze ko nta kintu na kimwe kigaragaza ko uregwa atari I Nyanza cyane ko na Jenerali Augustin .

Ndindiriyimana wari umukuru wa jandarumeri waje kumushinjura mu rukiko yemeje ko Philippe Hategekimana yavuye I Nyanza hagati mu kwezi kwa Gatanu kandi ubwicanyi bw’Abatutsi ashinjwa I Nyanza bwakozwe mu kwezi kwa Kane.
Ejo urukiko ruzumva abunganira Philippe Hategekimana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa