skol
fortebet

Ubuyapani bugiye kwiyongereye ku Rwanda muri Mozambique guhashya iterabwoba

Yanditswe: Friday 05, May 2023

featured-image

Sponsored Ad

Nyuma y’u Rwanda nk’igihugu kiri gufasha Mozambique kurwanya imitwe y’iterabwoba yigabije Intara ya Cabo Delgado, u Buyapani nabwo bwagaragaje ko bwiteguye gutanga umusanzu wabwo muri urwo rugamba.

Sponsored Ad

Ibi Minisitiri w’Intebe w’u Buyapani, Fumio Kishida, yabitangaje kuri uyu wa 5 Gicurasi 2023 ubwo yari ageze muri Mozambique mu ruzinduko rw’iminsi itandatu ari kugirira muri Afurika aho yasuye Ghana, Kenya na Misiri.

Minisitiri w’Intebe Kishida yatangaje ko igihugu cye kirajwe ishinga no gutera inkunga ibikorwa byo kurwanya iterabwoba mu Majyaruguru ya Cabo Delgado, ibizanafasha inganda zo muri iki gihugu ziri mu bikorwa bihuriweho byo gucukura gaz mu Kibaya cya Rovuma, gukora iyo mirimo barindiwe umutekano.

BBC yanditse ko Perezida wa Mozambique, Filipe Nyusi na Minisitiri w’Intebe Kishida bagaragaje ko hakenewe ishoramari ry’ibigo by’abikorera byo mu Buyapani mu nzego zitandukanye mu buryo bwo kuzamura ubukungu bw’icyo gihugu nk’umusaruro w’umubano mwiza uhuriweho.

Perezida Nyusi yeretse mugenzi we ko ibyo bigo bikeneye gushora imari mu nzego zirimo urw’ubwikorezi, ubuhinzi, ubukerarugendo ndetse n’inganda.

Mu 2010 ni bwo muri Mozambique hagaragaye gaz mu Ntara ya Cabo Delgado, aho iki gihugu cyizeraga ko yose iramutse icukuwe cyagombaga kuza mu 10 ku Isi biyohereza hanze ariko ibibazo by’umutekano muke bikoma uwo mugambi mu nkokora.

Ikigo cyo mu Buyapani cya Mitsui gifite 20% by’agaciro ka miliyari 20$ k’umushinga w’Ikigo cy’Abafaransa gicukura gaz cya TotalEnergies, umushinga utanga icyizere cyo kongera gukora nyuma y’igihe uhagaze kubera ibyihebe byegeraga Agace ka Palma uherereyemo.

Perezida Nyusi yavuze ko uwo mushinga ugiye gusubukurwa vuba aha.

Ni mu gihe Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Mozambique, Veronica Macamo, yagaragaje ko u Buyapani buzatanga ibikoresho by’indege za gisirikare zigenzura ikirere zifite agaciro ka miliyoni 22.5$ ndetse n’ubwato buzajya bugenzura umutekano wo mu mazi bubarirwa mu bihumbi 830$.

Mozambique by’umwihariko Intara ya Cabo Delgado yazahajwe n’iterabwoba rigirwamo uruhare n’imitwe yiyitirira idini rya Islam irimo n’uw’ibyihebe byo mu Mutwe wa Jamaat Ansar al-Sunnah.

U Rwanda rwohereje abasirikare n’abapolisi muri Mozambique muri Nyakanga 2021 aho ku ikubitiro rwoherejeyo Ingabo n’Abapolisi 1000 ariko bagenda biyongera kuko bari hafi kugera ku 2000.

Bari bafite inshingano zo guhangana n’uwo mutwe wakoraga ubwicanyi no gutwika ingo z’abaturage, ku buryo benshi bari baravuye mu byabo.

Kuri ubu abaturage barenga ibihumbi 130 bamaze gutahuka bava hirya no hino mu mashyamba aho bari barahungiye, ibintu bavuga ko bitari gushoboka iyo Ingabo z’u Rwanda ziba zitarabatabaye.

Byarenze kurinda umutekano kuko binyuze mu bufatanye, Ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique zivura abaturage indwara zitandukanye zibasanze hirya no hino aho batuye.

Ni abaturage bafite ibibazo by’uburwayi burimo Malaria, imirire mibi, indwara z’uruhu, abafite ibibazo by’ihungabana batewe n’intambara z’imitwe y’iterabwoba n’ibindi.

Vuba aha Ingabo na Polisi b’u Rwanda bari muri ubu butumwa bw’amahoro batanze ibikoresho by’ishuri bigenewe abagera ku 1000 mu Ntara ya Cabo Delgado. Birimo amakayi n’amakaramu yahawe ibigo bine birimo kimwe cyo ku rwego rw’ayisumbuye na bibiri byo ku rw’abanza mu Karere ka Mocimboa da Praia na kimwe cyo mu Karere ka Palma.

Amashuri yo mu Karere ka Mocimboa da Praia yafunze imiryango kuva mu 2020 ubwo ibitero by’iterabwoba byagashegeshaga, yongera gufungura muri Mutarama 2023 nyuma y’aho umutekano wongeye kugaruka, bigizwemo uruhare n’u Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa