skol
fortebet

Uganda: Abadepite bashyigikiye ko Museveni aguma ku butegetsi bahawe abarinzi bakoze imyitozo ihambaye

Yanditswe: Thursday 21, Jun 2018

Sponsored Ad

Abadepite bo mu ishyaka riri kubugetsi muri Uganda NRM bashyigikiye ko umubare w’ imyaka perezida wa Uganda atagomba kurenza ari ku butegetsi ukurwa mu itegeko nshinga bahawe bahawe bagiye kujya barindwa n’ abarinzi bane barimo babiri bahawe imyitozi ihambaye (Special Forces Command (SFC) bodyguards).

Sponsored Ad

Ubusanzwe umudepite wa Uganda yarindwaga n’ abapolisi babiri ariko ubu yongerewe abarinzi babiri mu rwego rwo gukaza umutekano we nk’ uko byatangajwe na ChimpReports.

Umwe mu b’ imbere muri NRM yatangaje ko abadepite bane aribo bafite umutekano ugeramiwe.

Nibura abadepite babiri bakomeye na Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’ inama y’ abaminisitiri ku wa Kabiri bari barinzwe n’ abarinzi nk’ abarinda Perezida.

Ibi bije nyuma y’ iminsi 10 depite Ibrahim Abiriga wari ushingikiye ishyaka rya Perezida Museveni NRM Museveni ku rwego ruhambaye yishwe n’ abagizi ba nabi. Uyu mugabo yambaraga umuhondo kuva ku mutwe kugera ku birenge n’ imodoka ye yari yarayisize ibara ry’ umuhondo riranga ishyaka NRM.

Abiriga wagaragaje bwa mbere ko ashyigikiye ko imyaka perezida atagomba kurenza ikurwa mu itegeko nshinga yishwe ari kumwe n’ umusirikare wa Uganda.

Umuvugizi wa SFC , Jimmy Denis Omara yirinze kuvuga ko bagiye kujya barinda abadepite asaba umunyamakuru kubibaza abadepite.

Abadepite bake muri 451 nibo barindwaga n’ abapolisi b’ inzobere mu kurwanya iterabwoba. Umwe mu badepite bemeye kuvugana n’ umunyamakuru yavuze ko kuba asigaye arindwa n’ abarinzi bahawe imyitozo ihambaye ya gisirikare bidafitanye isano no kuba yarashyigikiye ko umubare w’ imyaka Perezida atagomba kurenza ukurwa mu itegeko nshinga.

Ibitekerezo

  • Hanyuma ngo muli Afrika haba Democracy!! Ngo kubera ko haba Amatora ya president n’Abadepite!!! Uretse na Bodyguards,M7 yahaye amafaranga menshi Abadepite batoye ko ahama ku butegetsi ku myaka 74!!Kandi ayo mafaranga yavuye mu isanduku ya Leta.Impamvu Presidents benshi ba Afrika badashobora kurekura ubutegetsi,ni ibyaha byinshi baba barakoze:Ubwicanyi,gusahura umutungo w’igihugu,gutonesha inshuti zabo,etc...Uvuze bakamwica cyangwa bakamufunga iyo adahunze.Kubera ko abayobora Army na Police,ni abantu babo bizeye.Nyamara bikitwa ko ari National Army!! Mu gihe Police na Army barinda inyungu z’agatsiko k’abantu bake.Ni nde wavuga adafite imbunda???

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa