Uganda: Ambasaderi w’u Rwanda yagize icyo avuga ku rupfu rw’umunyarwanda wahaguye
Yanditswe: Thursday 24, Aug 2023
Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda, Col Joseph Rutabana, yatangaje ko kugeza ubu bakomeje gukurikirana icyihishe inyuma y’urupfu rw’umucuruzi w’Umunyarwanda, Fred Kayitare uherutse gupfira muri icyo gihugu.
Amakuru avuga ko urupfu rwa Kayitare rwabaye mu mpera z’Icyumweru gishize ku wa Gatandatu ku mugoroba, aho bivugwa ko yaguye mu nyubako z’Urwego rw’Ubutasi muri Uganda [CMI], mu gace ka Mbuya.
Ambasaderi Col Rutabana yavuze ko bakomeje gukorana bya hafi n’inzego zishinzwe gukora iperereza kugira ngo hamenyekane icyihishe inyuma y’urupfu rwa Kayitare.
Mu kiganiro yagiranye na New Times yagize ati “Ndi mu nzira njya guhura n’ababyeyi be. Ntabwo natanga andi makuru aka kanya kubera ko iperereza rirakomeje.”
Iperereza kuri ubu riri gukorwa n’Igisirikare cya Uganda, UPDF. Gusa amakuru y’ibanze yatangajwe n’ibinyamakuru byo muri Uganda, avuga ko Kayitare yaba yarasimbutse igorofa rya kabiri ry’inyubako ya CMI i Mbuya.
Urupfu rwa Kayitare rukomeje kuba urujijo kuko bivugwa kandi ko yafashwe n’abakozi ba CMI bafatanyije n’abashinzwe ibikorwa byo kurwanya iterabwoba babarizwa mu mutwe wa JATT (Joint Anti-Terrorism Task Force), bakajya kumufunga, gusa ibyo yari akurikiranyweho ntibirasobanuka.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *