skol
fortebet

Uganda: Polisi iri gushakisha umugabo watemaguye Se kugira ngo yigarurire ibyo yahinze

Yanditswe: Thursday 22, Jun 2017

Sponsored Ad

Polisi n’abaturage aho umusaza yiciwe n’umuhungu we/Photo-Monitor
Polisi ya Uganda irimo irahiga umugabo wishe se urw’agashinyaguro kugira ngo yigarurire ibihingwa bye. Ibi byabereye mu Karere ka Kagadi, mu gace ka Kahanama. Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu, Uyu mugabo yishe se w’imyaka 65 amutemaguye ndetse anamutera icumu byose abigirira ngo akunde yigarurire imyaka se yahinze.
Charles Barakabya, wishwe n’umuhungu we, yari umuhinzi w’igihingwa bita vanilla kivamo ibirungo barya.
Umwana we (...)

Sponsored Ad

Polisi n’abaturage aho umusaza yiciwe n’umuhungu we/Photo-Monitor

Polisi ya Uganda irimo irahiga umugabo wishe se urw’agashinyaguro kugira ngo yigarurire ibihingwa bye. Ibi byabereye mu Karere ka Kagadi, mu gace ka Kahanama.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu, Uyu mugabo yishe se w’imyaka 65 amutemaguye ndetse anamutera icumu byose abigirira ngo akunde yigarurire imyaka se yahinze.

Charles Barakabya, wishwe n’umuhungu we, yari umuhinzi w’igihingwa bita vanilla kivamo ibirungo barya.

Umwana we n’umwe mu bagore ba nyakwigendera bavuze ko ubwo bari mu murima utandukanye n’uwo se yarimo aribwo bumvise urusaku rwa se atabaza avuga ko ari umuhungu we umutemye.

Ubuyobozi bw’i Kahanama aho nyakwigendera yari atuye buvuga ko uyu musaza n’umuhungu we bari bafitanye ikibazo gishingiye ku butaka bwabo.

Maniragaba Alexander, umuyobozi w’agace ka Kahanama, avuga ko nyuma yo kumenya ibyabaye bahise bahamagara inzego za polisi ngo zikurikirane iki kibazo.

Polisi ikorera mu karere ka Kagadi yatangaje ko nyuma yo kwakira amakuru, ubu batangiye igikorwa cyo gushakisha umwicanyi ngo hamenyekane niba koko uwishwe yahowe ikibazo cy’isambu yari afitanye n’umuhungu we.

Polisi ivuga ko ibyaha bishingiye ku mitungo bikomeje kwiyongera aho usanga ababyeyi n’abana babo batumvikana ku mitungo yabo. Polisi ngo izi neza ko uwishe uyu musaza yari afitanye nawe ikibazo gishingiye ku gihingwa cya vanilla afite mu murima.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa