skol
fortebet

Uganda: UPDF yahiye ubwoba kubera Igitero cya al-Shabab

Yanditswe: Sunday 28, May 2023

featured-image

Sponsored Ad

Perezida wa Uganda Yoweri Museveni yemeje ko ikigo cy’ingabo za Uganda ziri mu butumwa muri Somalia cyirawemo n’intagondwa zibarirwa mu magana ziyitirira idini rya Islam zo mu mutwe wa al-Shabab, mu rucyerera rwo ku wa gatanu.

Sponsored Ad

Mu itangazo yashyize kuri Twitter, yanenze abasirikare ba Uganda bo mu kigo cy’i Bulo-Mareer, mu majyepfo ashyira uburengerazuba bwa Somalia, abashinja kunanirwa gukora neza uko byari byitezwe.

Aya ni amagambo akarishye Perezida Museveni akoresheje ku myitwarire y’abasirikare b’igihugu cye, nyuma yuko intagondwa za al-Shabab ziraye muri kimwe mu bigo byazo mu butumwa zirimo muri Somalia bw’umuryango w’Ubumwe bw’Afurika, buzwi nka ATMIS.

Ingabo za Uganda ziri muri icyo gihugu kuva mu mwaka wa 2007.

Museveni yavuze ko abo basirikare ba Uganda bahiye ubwoba basubira inyuma bava muri icyo kigo. Yavuze ko ibyo bitari ngombwa kuko ubwirinzi bwabo bwari kuba bukomeye bihagije iyo baguma aho bari bari.

Ati: "Rero wabaye umwanya upfuye ubusa wo kubarimbura [aba al-Shabab]. Ibikorwa birakomeje kandi bazicuza ibyo bakoze".

Ku wa gatanu, umutwe wa al-Shabab wavuze ko wishe abasirikare benshi ba Uganda. Museveni yemeye ko hari abapfuye, ariko nta yandi makuru yatanze.

Nyuma y’icyo gitero, Amerika yagabye igitero cy’indege isenya intwaro izo ntagondwa zari zafashe.

Museveni yavuze ko harimo gukorwa iperereza rya gisirikare ngo hamenyekane neza uko byagenze, n’umubare w’abapfuye n’abakomeretse.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa