skol
fortebet

Uganda yigambye kwica inyeshyamba 11 za ADF zayiteye

Yanditswe: Tuesday 13, Dec 2022

featured-image

Sponsored Ad

Inyeshyamba za Allied Democratic Forces (ADF) zateye agace ko mu burengerazuba bwa Uganda gahana imbibi na DR Congo, igisirikare cya Uganda kivuga ko cyishe 11 muri abo bateye naho umunani bagafatwa mpiri.
Umuvugizi w’igisirikare yatangaje ko itsinda ry’abari hagati ya 20 na 30 ry’izo nyeshyamba – ubusanzwe zigira ibirindiro mu bice by’intara ya Ituri ya Congo – bambutse umugezi wa Semuliki bakinjira mu gace ka Kyanja mu karere ka Ntoroko gahana imbibi na DR Congo.
Ibinyamakuru byo muri Uganda (...)

Ibinyamakuru byo muri Uganda bivuga ko abantu amagana bahunze igitero cy’izo nyeshyamba mu gitondo kuwa kabiri. Amashusho y’abarimo guhunga yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga.

Brig Gen Felix Kulayigye, umuvugizi w’igisirikare cya Uganda, yatangaje kuri Twitter ko “imirwano irimo kuba mu kurangiza nyabyo iryo tsinda”.

Uyu yabwiye Ijwi ry’Amerika ko bakomeje gucunga ADF uko yageragezaga kongera kwinjira muri Uganda. Avuga ko abarwanyi benshi ba ADF bakihishahisha kandi ko urugamba rwo kubatoratora umwe kuri umwe rugikomeje, kuzageza barangije itsinda ryose ryambutse umupaka rijya mu karere ka Semliki.

Koloneli Akiiki, yemeza ko icyatumye ADF yinjira mu gihugu ejo kuwa mbere, byari ukugaragaza ko umutwe ntaho wari wajya kandi bakigaba ibitero ku basiviri. Yagize ati: “Ntitujya muri Kongo gusa kubarwanya, ahubwo tunarinda n’imipaka yacu. Kandi ni muri ubwo buryo twababonye. Bakekaka ko twaba tudafite ingabo zihagije ku mipaka. Ibyo byari ukwibeshya kandi bazabyicuza”.

Umutwe wa ADF wagabye igitero cyawo cya mbere kuri guverinema ya Uganda mu 1995, kandi wamaze imyaka ukorera mu turere two ku mipaka ya Uganda n’uburasirazuba bwa Kongo. Kuva ushinzwe, uwo mutwe wishe abasiviri barenga ibihumbi 700 kandi warwanye n’ingabo z’amahoro za ONU, MONUSCO.

Abaturage ba Kyanja muri Uganda batangiye guhunga ahagana saa kumi n’imwe z’igitondo ubwo izo nyeshyamba zari zitangiye kurasa, ikinyamakuru Monitor kivuga ko hakomeretse abaturage bagera kuri batatu.

ADF ishinjwa ibitero byo gusahura no kwica ibihumbi by’abanyecongo no gukora ibitero bitandukanye muri Uganda.

Mu 2021 ingabo za Uganda n’iza DR Congo zatangiye hamwe ibindi bikorwa bya gisirikare byo “kurandura ADF” mu ntara ya Ituri.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa