skol
fortebet

Uganda yigambye kwica umwe mu bakuru b’ibyihebe bya ADF

Yanditswe: Monday 25, Sep 2023

featured-image

Sponsored Ad

Perezida Yoweri Museveni wa Uganda mu mpera z’icyumweru yatangaje ko igitero cy’indege z’igisirikare cy’igihugu cye, zahitanye bamwe mu bakuru b’abarwanyi ba leta ya Kiyisilamu harimo n’uwateze ibisasu bya bombe mu mujyi wa Kampala.

Sponsored Ad

Iki gitero cyagabwe muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo taliki ya 16 z’uku kwezi.

Perezida Museveni avuga ko amakuru yegeranyijwe n’inzego z’ubutasi nyuma y’iki gitero yemeza ko abarwanyi bo muri uyu mutwe bakiguyemo.

Ntiyavuze umubare w’abarwanyi ba Kiyisilamu bishwe ariko yavuze ko ari benshi kandi harimo n’uwitwa Meddie Nkalubo, ari we wari inyuma y’itegwa ry’ibisasu bya bombe byaturikiye mu mujyi wa Kampala.

Mu kwezi kwa 12 umwaka wa 2021, Uganda yohereje ingabo mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Kongo kurwanya inyeshyamba za ADF mu burasirazuba bw’icyo gihugu. Ariko izi nyeshyamba ziracyagaba ibitero ku basivili muri Kongo no muri Uganda.

Bibiri muri byo biheruka byakozwe mu mwaka wa 2021 hanze y’ikigo cya polisi mu murwa mukuru Kampala no hafi y’ingoro y’inteko ishinga amategeko bihitana abantu 7. Mu kwezi kwa gatandatu uyu mwaka abantu 42 biciwe mu ishuli ahitwa Kasese mu burengerazuba bw’igihugu, na bwo bivugwa ko bishwe na ADF

Izi nyeshyamba bivugwa ko zifuza gushyiraho ubutegetsi bushingiye ku mahame ya kiyisilamu muri Uganda. Zatangiye mu myaka ya za 1990 ariko ziza gushegeshwa n’ibitero bikaze zagabweho zihungira mu burengerazuba bw’igihugu no mu mashyamba ya Kongo ari naho zikorera kugeza ubu.

ADF ntukunze gusohora amatangazo kandi kugeza ubu ntacyo iravuga kubyatangajwe n’ubutegetsi bwa Uganda kuri iki gitero.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa