skol
fortebet

Ukraine yasutsweho ibisasu bya drones na misile ballistique mu amajyepfo n’uburasirazuba

Yanditswe: Tuesday 18, Jul 2023

featured-image

Sponsored Ad

Mu ijoro ryakeye U Burusiya bwagabye ibitero byo mu kirere mu majyepfo ya Ukraine no mu burasirazuba hakoreshejwe drone ndetse na misile zishobora kuba ari izo mu bwoko bwa ballistique, nk’uko byatangajwe n’ingabo zirwanira mu kirere muri Ukraine mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri.

Sponsored Ad

Umuyobozi w’umujyi yavuze ko inkongi y’umuriro yibasiye imwe mu "nyubako" ziri ku cyambu cya Mykolaiv. Uyu mujyi w’icyambu uha Ukraine kugera ku Nyanja Yirabura.

Umuyobozi w’akarere Oleksandr Senkevich mu butumwa yanyujije kuri telegram yagize ati: "Birakomeye rwose," mbere yo kongeraho ko amakuru arambuye aboneka mu masaha ari imbere.

Icyambu cyo mu majyepfo cya Odesa n’imijyi ya Mykolaiv, Donetsk, Kherson, Zaporizhzhia na Dnipropetrovsk yari yibasiwe n’ibitero by’indege zitagira abadereva z’u Burusiya, nk’uko byatangajwe n’igisirikare cyo mu kirere mu butumwa kuri Telegram.

Yongeyeho ko u Burusiya bushobora gukoresha intwaro za ballistique mu gutera uturere twa Poltava, Cherkasy, Dnipropetrovsk, Kharkiv na Kirovohrad.

Reuters ntiyashoboye kugenzura ayo makuru mu bwisanzure.

Imiburo yo kwitegura ibitero byo mu kirere yumvikanye mu turere twinshi twa Ukraine amasaha menshi, mbere yo guhagarikwa ahagana mu ma saa kumi n’igice za mu gitondo ku isaha yaho (0130 GMT).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa