skol
fortebet

Ukraine yatangaje ko yamaramaje ngo yigaranzure Uburusiya: Bizasaba iki ngo bagere ku ntego?

Yanditswe: Tuesday 13, Jun 2023

featured-image

Sponsored Ad

“Mwicyita igitero cyo kwigaranzura,” ni ko abanya-Ukraine bavuga. “Iki ni igitero cyacu, ni amahirwe yacu yo gusohora Abarusiya ku butaka bwacu.”

Sponsored Ad

Yego, ariko se bizasaba iki ngo babigereho?

Icya mbere, reka ntiturangazwe n’imirwano ikomeye iheruka ariko yatumye Ukraine yisubiza uduce dutoya, imihana isa nk’itagituwe yo mu karere ka Donetsk ko mu burasirazuba no mu karere ka Zaporizhzhia ko mu majyepfo ashyira uburasirazuba.

Nyuma y’amezi ibintu bidahinduka ku rugamba, abasirikare ba Ukraine batangiye gufata amafoto bafite ibendera ry’igihugu cyabo nk’ikimenyetso cy’intsinzi ku rugamba no kuzamura ‘morale’ ku baturage b’iki gihugu.

Ariko mu by’ukuri muri rusange urebye uko ibintu bimeze, urugamba rurakomeye.

Akarere kagenzurwa n’Uburusiya gafite icyo kavuze cyane muri iyi ntambara, ni amajyepfo: aho ni igice kiri hagati y’umujyi wa Zaporizhzhia n’inyanja ya Azov.

Aha ni ho bita “koridoro y’ubutaka” ihuza Uburusiya n’umwigimbakirwa wa Crimea Uburusiya bwambuye Ukraine ku ngufu mu 2014, igice ubu urebye kitigeze kigira igihindukaho kuva Abarusiya bagifashe mu byumweru bya mbere by’iyi ntambara mu mwaka ushize.

Ukraine nibasha kugicamo kabiri kandi ikagumana aho yafata, aho igitero cyayo kizaba cyageze ku kintu gikomeye.

Ibyo byatuma Uburusiya bugorwa no kugeza ibyangombwa nkenerwa ku ngabo zabwo ziri muri Crimea.
Ntabwo nabyo byaba bisobanuye kurangira kw’intambara – bamwe ubu banavuga ko ishobora kuzamara imyaka – ariko byaha Ukraine icyo kuganiriraho mu gihe ibiganiro by’amahoro bisa n’aho ari ngombwa, byaba byongeye kubaho.

Ariko Abarusiya barebye ku mbata (map), urebye mu gihe gishize, nabo bagera ku mwanzuro nk’uwo.

Bityo mu gihe Ukraine yoherezaga abasirikare bayo mu bihugu bigize OTAN kwitoza no gutegura brigade 12 zikoresha ibifaru n’imbunda za rutura muri iki gitero, Moscow nayo yamaze icyo gihe yubaka icyo ubu bita “ubwirinzi bukomeye cyane ku isi”.

Ubwo bwirinzi bubuza Ukraine inzira igera ku mwaro – umwaro wayo, ntitubyibagirwe – Uburusiya bwubatse inzira ziteze za mine, amabimba manini y’isima azitira ibifaru (bita “amenyo ya dragon”), indaki, ibirindiro byo kurasiramo, n’imihora miremire kandi migari bihagije ishobora guhagarika ibifaru bya Leopard 2 cyangwa M1 Abrams.

Ibyo byose bizengurutswe n’ibirindiro byo kurasiramo intwaro za muzinga zo kurasa imvura y’ibisasu biremereye cyane izo modoka z’intambara za Ukraine z’ibifaru n’abazikoresha mu gihe baba baheze aho bategereje ababafasha kuhivana.

Ibimenyetso by’ibanze – kandi haracyari kare cyane muri uru rugamba – birerekana ko ubu bwirinzi bw’Abarusiya burimo gukora vuba.

Ukraine ntabwo irakoresha bwinshi mu bushobozi bwayo – rero ibi ni ibitero byo kuneka bigamije kumenya ahari intwaro za muzinga z’Uburusiya no gushakisha ahari intege nke muri buriya bwirinzi bwubatswe.

Ukraine ifite ‘morale’ nk’intwaro ikomeye. Abasirikare bayo bafite ubushake ku rwego rwo hejuru bwo kurwana ngo babohore igihugu cyabo ahafashwe n’uwabateye.

Benshi mu ngabo z’Uburusiya si uko bimeze, kandi henshi imyitozo, ibikoresho n’ubuyobozi bwazo bari munsi y’iza Ukraine.

Abagaba bakuru b’ingabo za Ukraine i Kyiv bizeye ko nibashobora kubona intsinzi ntoya bagaca ‘morale’ ingabo z’Uburusiya bikagera no ku zindi ziri ku zindi ngerero, bizatuma abarisikare ba Ukraine batakaza ubushake bwo kurwana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa