skol
fortebet

Ukraine yigambye guhanura indege y’Uburusiya ifite akamaro kanini ku rugamba

Yanditswe: Monday 15, Jan 2024

featured-image

Sponsored Ad

Igisirikare cya Ukraine kivuga ko cyahanuye indege y’iperereza y’Uburusiya hejuru y’ikiyaga cya Ozov,ikintu abareba ibintu n’ibindi babona ko cyaba ari igihombo kinini ku bushobozi bwo mu kirere bwa Moscou.

Sponsored Ad

Umukuru w’igisirikare Valerii Zaluzhnyi yavuze ko ingabo zo mu kirere zarashe indege yo mu bwoko bwa A-50 ifite ubushobozi bwo kubona ibintu iri kure cyane, hamwe na Il-22 yo gutanga amategeko y’imirwano.

Indege A-50 imenya ahari ibirindiro bishinzwe guhagarika ibitero byo mu kirere hanyuma ikayobora indege z’Uburusiya aho zitera muri Ukraine.

Ukraine byarayigoye cyane gutera intambwe igaragara mu kwigiza inyuma ingabo z’Uburusiya mu majyepfo ashyira uburasirazuba.

Mu kiganiro kivuga uko ibintu byifashe ku wa 23Gashyantare 2023, Minisitiri w’Ingabo w’Ubwongereza yavuze ko Uburusiya ’’bushobora’’ kuba bufite indege 6 zo mu bwoko bwa A-50 zikora. Gukora izo ndege bishobora gutwara miliyoni amagana z’amadolari.

BBC dukesha iyi nkuru ntirashobora guhinyuza ko icyo gitero cyabaye.

Abategetsi b’Uburusiya bavuga ko ’’nta makuru bafite’’ y’ibyo bitero, ariko abashyigikiye Uburusiya basobanura ko gutakaza indege nka A-50 cyaba ari ikintu gikomeye.

Kimwe mu binyamakuru bya gisirikare, Rybar, cyavuze ko mu gihe aya makuru ya Ukraine ku byo Uburusiya bwatakaje yakwemezwa - waba ubaye undi munsi mubi ku ngabo zo mu kirere z’Uburusiya’’.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa