skol
fortebet

Ukraine yigambye gusubiza inyuma Uburusiya

Yanditswe: Tuesday 30, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

Igisirikare cya Ukraine kiravuga ko cyinjiriye mu murongo wa mbere w’ubwirinzi bw’Uburusiya mu karere busanzwe bwarigaruriye ka Kherson.

Sponsored Ad

Igisirikare cya Ukraine kiravuga ko cyinjiriye mu murongo wa mbere w’ubwirinzi bw’Uburusiya mu karere busanzwe bwarigaruriye ka Kherson.

Uko gutera intambwe kwatangajwe gusa nk’ukugize igitero cyo kwigaranzura cyari kimaze igihe kirekire gitegerejwe, kirimo gukorwa na Ukraine, mu kugerageza kwisubiza amajyepfo y’igihugu.

Bikurikiye ibyumweru byari bishize by’ibitero bya Ukraine bigamije guca inzira z’ingenzi abasirikare b’Uburusiya baho bakoresha mu kongera abasirikare n’ibikoresho.

Igisirikare cy’Uburusiya kivuga ko abasirikare ba Ukraine "batakaje byinshi" mu igerageza ryananiwe ryo gukora igitero.

Ibi bivugwa na Ukraine n’Uburusiya ntibyagenzuwe mu buryo bwigenga.

Uburusiya bugenzura ibice binini by’akarere ka Kherson ko muri Ukraine, kuva bwayigabaho igitero ku itariki ya 24 y’ukwezi kwa kabiri uyu mwaka.

Mbere yaho ku wa mbere, itsinda ry’ibikorwa rya Ukraine ryo mu mujyi wa Kakhovka wo mu majyepfo ryavuze ko umutwe (itsinda) w’abasirikare bashyigikiwe n’Uburusiya wavuye mu birindiro byawo mu karere ka Kherson.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa