skol
fortebet

Umubare w’ abahitanywe n’ impanuka y’ imodoka yaguye mu ruzi rwa Nili urimo kwiyongera

Yanditswe: Tuesday 18, Sep 2018

Sponsored Ad

Ku Cyumweru mu gitondo saa kumi n’ imwe imodoka yari itwaye abantu 20 baguye mu ruzi rwa Nili muri Uganda ahitwa Pakwach.

Sponsored Ad

Uwo munsi amakuru yatangajwe mu binyamakuru byo muri Uganda yavugaga ko abantu 12 aribo bamaze kuboneka, umwe yari yamaze kwitaba Imana.

Uwo munsi kandi polisi yatangaje ko iyi mpanuka y’ imodoka yari itwawe n’ umusore w’ imyaka 27 yatewe n’ uko yagize ikibazo cya tekinike umushoferi yafata feri bikanga, igakomeza ikagwa mu mazi y’ uruzi rwa Nili.

Amakuru yatangajwe kuri uyu wa mbere na polisi yo muri aka gace aravuga ko umubare w’ abaguye muri iyi mpanuka wageze kuri barindwi.

Birakekwa ko umubare w’ abapfuye ushobora kwiyongera kuko hari abataboneka bagishakishwa n’ abamarine bo muri kariya gace.

Umuvugizi wa polisi ya Uganda ikorera muri West Nile yavuze ko mu bapfuye hari abatabona imiryango yabo ngo ige kubashyingura.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa