skol
fortebet

Umubyeyi yagurishije umwana we amafaranga bamuhaye ayaguramo telefone

Yanditswe: Tuesday 28, Aug 2018

Sponsored Ad

Umugore w’ imyaka 23 wo mu Leta ya Edo mu gihugu cya Nigeria yatawe muri yombi nyuma yo kugurisha umwana we w’ ibyumweru bitandatu.

Sponsored Ad

Miracle Johnson yagurishije umwana we mu kigo cy’ imfubyi cya Onitsha,muri Leta ya Anambra, mu mafaranga y’ amanaira 200 000 ahanye ni ibihumbi 480 mu mafaranga y’ u Rwanda. Afrikmag dukesha iyi nkuru yatangaje ko Miracle amafaranga bamuhaye yahise ajya kuyagura telefone igendanwa.

Miracle yavuze icyatumye agurisha umwana we ari uko umugabo we atari afite ubushobozi bwo kurera umwana wa gatatu.

Uyu mubyeyi avuga ko inama yo kugirisha umwana we yayigiriwe na mugenzi we yitwa Mama Joy ngo amafaranga ayahe umugabo we ayakoremo umushinga.

Yagize ati “Umwana wanjye yavutse tariki 1 Nyakanga naramugurishije kubera imibereho mibi. Inshuti yanjye Mama Joy yangiriye inama yo kumugurisha kugira ngo umugabo wanjye agure moto cyangwa ayakoreshe undi mushinga”

Miracle uvuga ko Mama Joy ariwe bamushishikarije kugurisha umwana we, ngo nyuma umutima waramukomanze ajya kwihana kwa pasiteri ngo asabe Imana n’ umwana we imbabazi kuko aziko icyaha yakoze ari kibi.

Johnson Omovuokpor, se w’ umwana wagurishijwe yabwiye itangazamakuru ko umugore yamubwiye uwo mugambi akamubwira kubyibagirwa. Uyu mugabo avuga ko yasohokanye moto ye agiye kuyikoresha yagaruka umwana we mukuru akamubwira ko nyina yasohotse nyuma ye afite umufuka avuga ko yari icyo agiye kugura.

Uwo mufuka warimo umwana uwo mugore yari agiye kugurisha, byaje kumenyekana polisi ita muri yombi uyu mugore biteganyijwe ko azagezwa imbere y’ ubutabera akaryozwa ibyo yakoze.

Abaturage bamwe bavuga ko ibyo uyu mugore yakoze bidakwiye ariko hari abavuga ko yaruse ababyara abana bakabica cyangwa abakuramo inda ku bufashake.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa