skol
fortebet

Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda yihakanye abasirikare bakomerekeje abanyamakuru abizeza kubavuza

Yanditswe: Thursday 18, Feb 2021

Sponsored Ad

Umugaba w’ingabo za Uganda, Gen. David Muhoozi, yavuze ko abasirikare b’’iki gihugu bakomerekeje abanyamakuru basaga 10 bari bitabiriye ubutumire bwa Robert Ssentamu Kyagulanyi [Bobi Wine] wiyamamarije kuyobora Uganda agatsindwa ataribo babatumye ahubwo ari amakosa y’umuntu ku giti cye.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa 17 Gashyantare 2021,nibwo Robert Kyagulanyi uherutse gutsindwa mu matora y’umukuru w’igihugu ya Uganda yatangaga ikirego ko muri Uganda hakomeje kugaragara ibikorwa byo guhonyora uburenganzira bwa muntu aho igisirikare cy’iki gihugu cyagaragaye gikubita abaturage.

Ibi yabitangarizaga Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe kurengera uburenganzira bwa muntu,mbere y’uko abanyamakuru bari bacyitabiriye baterwaga n’igisirikare cya Uganda kirabakubita bamwe barakomereka bajyanwa mu bitaro.

Gen. David Muhoozi yasabye imbabazi aba banyamakuru n’abandi bose bagize itangazamakuru kubera uru rugomo rwa bamwe mu basirikare.

Abanyamakuru barenga 10 bakomerekeye muri uru rugomo rw’abasirikare ba UPDF bajyanwe mu bitaro ndetse uyu mugaba w’ingabo yavuze ko biteguye kubavuza.

Gen Muhoozi yagize ati “Mu izina rya UPDF,ndasaba imbabazi kuko ibyabaye ejo ni ikosa ry’umuntu ku giti cye kandi tuzakora ibishoboka byose ngo ababigizemo uruhare babibazwe.Nta muntu wabohereje.Iyo duhaye akazi ingabo tuziha n’amabwiriza zigenderaho ariko kuri iyi nshuro bishyiriyeho ayabo.”

Uyu mugaba w’ingabo yavuze ko baraza kuvuza abanyamakuru bakomeretse.Ati “Ntabwo twahindura ibyabaye ahubwo twiteguye gufasha abakomeretse bakabona ubuvuzi.Amasomo twakuye kuri ibi bintu n’ibindi byabaye nuko igihe twakoze amakosa dukwiriye gusaba imbabazi ndetse tukareba uko buri wese yakora akazi ke neza hatabaye kurwana.”

Gen Muhoozi yavuze ko bagiye guha amasomo ingabo zabo zikamenya uko zigomba gufata abanyamakuru ndetse no kuzajya bakoresha ama cameras aho bohereje ingabo zabo kugira ngo barebe ibyahabereye mu rwego rwo gukusanya ibimenyetso no gufata abatandukiriye amategeko.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa