skol
fortebet

Umugore yajugunye umwana we w’amezi 8 mu nyanja y’Ubuhinde

Yanditswe: Monday 04, Dec 2023

featured-image

Sponsored Ad

Kuri iki cyumweru, umugore yajugunye umwana we w’amezi umunani mu nyanja y’Ubuhinde ahitwa Likoni Ferry mu ntara ya Mombasa.

Sponsored Ad

Polisi ivuga ko uyu mugore yajugunye umwana we mu nyanja ariko abatabazi bari hafi baramutabara.

Muri videwo yakwirakwiriye ku mbuga zitandukanye, abashinzwe umutekano ku nkombe bafatanije n’abari bahatembereye ndetse n’abagenzi bakoze ibishoboka byose kugira ngo bakize urwo ruuhinja.

Croix-Rouge ya Kenya yavuze ko uru ruhinja rufite umutekano ndetse ruri ku kigo cy’ubutabazi.

Yagize iti“Umwana w’amezi 8 yakijijwe mu buryo bw’igitangaza, nyuma y’ikintu kibabaje cyabereye mu nyanja y’Ubuhinde, ubu afite umutekano mu kigo cy’ubutabazi cya Kenya.

Croix-Rouge ya Kenya yagize iti: "turashimira ukuntu ibikorwa byo gutabara byihuse kandi turashimira byimazeyo itsinda ry’abatabazi."

Uyu mugore yahise ajyanwa guhatwa ibibazo ngo hamenyekane impamvu yabimuteye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa