skol
fortebet

Umujyi wa kabiri ukomeye wa Ukraine nta mashanyarazi ufite kubera intambara

Yanditswe: Saturday 17, Dec 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umujyi wa kabiri ukomeye wa Ukraine, Kharkiv, wamaze amasaha nta muriro w’amashanyarazi ufite, nyuma yuko ibitero bishya by’ibisasu by’Uburusiya byibasiye stasiyo z’ingufu z’amashanyarazi mu bice bitandukanye by’igihugu.
Abategetsi baho bavuze ko ibikorwa-remezo icyenda by’amashanyarazi byarashweho, ubwo ku wa gatanu abasirikare b’Uburusiya barasaga misile 76 bakanagaba ibitero by’indege ntoya z’intambara zitarimo umupilote (drone).
Umukuru w’umujyi (mayor) wa Kharkiv yavuze ko wahuye no kwangirika (...)

Sponsored Ad

Umujyi wa kabiri ukomeye wa Ukraine, Kharkiv, wamaze amasaha nta muriro w’amashanyarazi ufite, nyuma yuko ibitero bishya by’ibisasu by’Uburusiya byibasiye stasiyo z’ingufu z’amashanyarazi mu bice bitandukanye by’igihugu.

Abategetsi baho bavuze ko ibikorwa-remezo icyenda by’amashanyarazi byarashweho, ubwo ku wa gatanu abasirikare b’Uburusiya barasaga misile 76 bakanagaba ibitero by’indege ntoya z’intambara zitarimo umupilote (drone).

Umukuru w’umujyi (mayor) wa Kharkiv yavuze ko wahuye no kwangirika "gukomeye cyane". Kugeza ku mugoroba wo ku wa gatanu, 55% by’abatuye uwo mujyi bari bongeye kubona umuriro w’amashanyarazi.

Anastaisa, umwe mu bahatuye, yabwiye BBC ko ibyo bitero byatangiye mu gitondo cyo ku wa gatanu.

Uyu mubyeyi ufite uruhinja rw’amezi abiri yagize ati: "Mu gihe cy’iminota, amatara yatangiye kwaka atitira.

"Amasegonda gusa nyuma yaho, twari tumaze kubura umuriro, buri kintu cyose cyahise gihagarara...

"Ubu, nta mazi ahari kuko stasiyo ziyazamura zidashobora gukora igihe nta muriro w’amashanyarazi uri mu mujyi, rero urebye, icyo dufite ubu ni umujyi utarimo amazi n’amashanyarazi".

Ku mugoroba wo ku wa gatanu, Oleg Synegubov, umukuru w’ubutegetsi bw’akarere ka Kharkiv, yavuze ko imiyoboro y’amashanyarazi yasubijweho ku baturage bagera kuri 55% by’abatuye muri uwo mujyi no kuri 85% by’abatuye mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bw’ako karere.

Yongeyeho ko abakozi bo mu rwego rw’ingufu z’amashanyarazi barimo gukora kugira ngo bitarenze saa sita z’ijoro babe basubijeho amashanyarazi yose.

Ariko ikigo cy’amashanyarazi cya Ukraine, Ukrenergo, cyaburiye ko ikigero cy’ibyangiritse gishobora gutuma bifata igihe kirekire kurushaho kugira ngo amashanyarazi azasubizweho.

Mu itangazo, icyo kigo cyavuze ko urwego rw’ingufu z’amashanyarazi rwatakaje ibirenga kimwe cya kabiri (1/2) cy’ubushobozi bwarwo kubera ibi bitero bishya by’Uburusiya.

Cyongeyeho ko ibigiye kwitabwaho mu buryo bwihutirwa ari "ibikorwa-remezo by’ingenzi cyane – ibitaro, imiyoboro y’amazi, ibikorwa-remezo by’imiyoboro ishyushya (mu nzu), ibigo bitunganya imyanda".

Yuriy Sak, umujyanama wa minisiteri y’ingabo ya Ukraine, yabwiye BBC ko inzego z’ubutabazi bwihuse zirimo gukora kugira ngo zisubizeho amashanyarazi, ariko ko uko ibintu bimeze "bicyigoye". Ibitero bya hato na hato by’Uburusiya bituma gusana ibyangiritse birimo kurushaho gukomera cyane.

Ahandi mu gihugu, abantu batatu bishwe naho abandi 13 barakomereka ubwo inyubako ituwemo n’abantu yaraswagaho mu mujyi wa Kryvyi Rih rwagati muri Ukraine, hicirwa babiri muri abo, n’uwa gatatu yapfiriye i Kherson.

Mu murwa mukuru Kyiv, uburyo bwo gutwara abagenzi muri gariyamoshi bwo munsi y’ubutaka bwasigaye budakora.

Ku wa gatanu, mu bice bitandukanye muri Ukraine habayeho kuburira ku byago byimirije. Jenerali Valeriy Zaluzhny ukuriye ingabo za Ukraine yavuze ko ubwirinzi bw’ikirere bwaburijemo misile 60 muri 76 zarashwe n’Uburusiya, nyinshi muri zo zikaba ari izo mu bwoko bwa ’cruise missiles’.

Abategetsi b’umujyi wa Kyiv bavuze ko misile hafi 40 zarashwe muri uwo mujyi wonyine – izi zikaba ari zimwe muri misile nyinshi cyane zirashwe muri uyu mujyi kuva Uburusiya bwagaba igitero kuri Ukraine ku itariki ya 24 y’ukwezi kwa kabiri uyu mwaka.

Abo bategetsi bongeyeho ko 37 muri izo misile zahanuwe n’ubwirinzi bw’ikirere.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa