skol
fortebet

Umukuru w’igisirikare cya Sudan avuga ko yiteguye ibiganiro by’amahoro

Yanditswe: Saturday 23, Sep 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umukuru w’igisirikare cya Sudan yabwiye BBC ko ashaka kuganira n’umukuru w’inyeshyamba arimo kurwana na we, buri umwe muri bo ashaka kwigarurira igihugu.

Sponsored Ad

Jenerali Abdel Fattah al-Burhan yavuze ko yiteguye kwicarana ku meza y’ibiganiro na Mohamed Hamdan Dagalo, umukuru w’umutwe witwara gisirikare wa Rapid Support Forces (RSF).

Aba bagabo bombi bakomeje kurwana kuva ku itariki ya 15 y’ukwezi kwa Mata (4) uyu mwaka. Umuryango w’Abibumbye (ONU/UN) uvuga ko abantu barenga 5,000 bamaze kwicwa kuva iyo mirwano yatangira.

ONU ivuga ko abantu barenga miliyoni eshanu bataye ingo zabo.

Gen Burhan – wageze ku butegetsi nyuma yo guhirika ubutegetsi mu 2021 – yabivugiye mu kiganiro cy’imbonekarimwe yagiranye na BBC, nyuma yo kugeza ijambo ku nteko rusange ya ONU i New York.

Akuriye igisirikare cya Sudan (SAF), ndetse arimo gusura ibihugu bitandukanye mu rwego rwo gushaka ubufasha bw’amahanga no gushaka ko ubuyobozi bwe bwakwemerwa, nubwo yananiwe gusubiza ubutegetsi abategetsi b’abasivile.

Gen Burhan yahakanye ko abasirikare be barimo kurasa abasivile – nubwo ONU n’imirwango y’abagiraneza bavuga ko hari gihamya ko abasirikare ba Sudan barimo kugaba ibitero by’indege nta kurobanura mu duce dutuwemo n’abasivile.

Yavuze ko yizeye kugera ku ntsinzi, ariko yemera ko byabaye ngombwa ko yimura ibiro bikuru bye akabijyana mu mujyi wa Port Sudan wo mu burasirazuba, kubera ko imirwano mu murwa mukuru Khartoum yatumye bidashoboka ko guverinoma ikomeza kuhakorera.

Gen Burhan yavuze ko azicarana na Gen Dagalo – unazwi nka Hemedti – bakaganira igihe cyose yakurikiza ibyo kurinda abasivile, impande zombi ziyemeje mu biganiro by’i Jeddah, muri Saudi Arabia (Arabie Saoudite), byabaye mu kwezi kwa Gicurasi (5) uyu mwaka.

Gen Burhan yagize ati: "Twiteguye kujya mu biganiro.

"Niba ubuyobozi bw’aba basirikare bigometse bufite ubushake bwo kongera gushyira mu gaciro bugakura abasirikare babwo mu duce dutuwemo bagasubira mu bigo bya gisirikare, icyo gihe tuzicarana n’uwo ari we wese muri bo... Igihe icyo ari cyo cyose yaba yiyemeje [gukurikiza] ibyemeranyijweho i Jeddah, tuzicara ducyemure iki kibazo."

Mu butumwa bwa videwo muri iki cyumweru, Hemedti na we yavuze ko yiteguye ibiganiro bya politiki.

Aba bajenerali bombi mbere bagiranye ibiganiro ku gahenge – ariko kugeza ubu ibyo ntibyagejeje ku igabanuka ry’imirwano.

Gen Burhan yahakanye ko Sudan yahinduka leta yananiwe kwiyobora nka Somalia – cyangwa igihugu cyacitsemo kabiri nka Libya.

Yagize ati: "Sudan izakomeza kunga ubumwe. Sudan izakomeza kuba leta, itari leta yananiwe kwiyobora.

"Ntidushaka ibyabaye mu bindi bihugu wavuze. Abanya-Sudan ubu bunze ubumwe ku ngingo imwe, [yo] guhagarika mu mahoro cyangwa mu mirwano ubu bwigomeke."

ONU yavuze ko nta ruhande na rumwe mu mpande ziri mu mirwano rugaragara ko ruri hafi yo kugera ku ntsinzi ya gisirikare.

Gen Burhan yavuze ko "rwose" yizeye gutsinda umutwe wa RSF. Ariko yemeye ko imirwano yatumye ava mu murwa mukuru.

Yagize ati: "I Khartoum, za ambasade, za minisiteri n’inzego zose za leta ntibishobora gukora inshingano zabyo uko bisanzwe.

"Kubera ko ari akarere k’intambara, hari ba mudahusha n’ibikorwa bya gisirikare birimo kuba. Ni yo mpamvu ubu nta rwego ubu rushobora gukorera i Khartoum."

Hari ibimenyetso byinshi ko abasivile muri Sudan barimo gupfira mu bitero bitarobanura by’indege bikorwa n’abasirikare ba Gen Burhan mu duce dutuwemo, by’umwihariko i Khartoum. Ariko Gen Burhan yahakanye ko abasivile barimo kuraswaho ku bushake.

Yagize ati: "Ibyo si ukuri.

"Hari ibihimbano by’inkuru zimwe z’inyeshyamba, barasa ibisasu ku basivile bagafata amashusho yabyo nkaho byakozwe n’abasirikare [ba Sudan]. Turi abasirikare b’umwuga, dukora [turasa] tugambiriye ahantu neza kandi tugahitamo aho kurasa mu duce aho umwanzi ari wenyine. Ntiturasa ibisasu ku basivile kandi ntiturasa mu duce dutuwemo."

Uwahoze ari intumwa yihariye ya ONU muri Sudan, Volker Perthes, mbere yaho muri uku kwezi yabwiye Akanama k’Umutekano ka ONU ko "akenshi ibisasu birasiwe mu kirere bikorwa n’abafite igisirikare kirwanira mu kirere, ari bo SAF."

Intambara muri Sudan yongeye kubyutsa intambara ishingiye ku moko, cyane cyane mu karere ka Darfur mu burengerazuba, aho umutwe wa RSF n’imitwe yitwaje intwaro iwushyigikiye bashinjwe kwica abantu mu kivunge, gufata abagore ku ngufu no gukora iyicarubozo.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa