skol
fortebet

Umupolisi ukomeye mu Buyapani yeguye kubera iyicwa ry’uwahoze ari Minisitiri w’Intebe

Yanditswe: Friday 26, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Buyapani, yataganje ko yeguye kubera igikorwa cy’ubugizi bwa nabi cyabaye muri iki Gihugu, aho uwahoze ari Minisitiri w’Intebe, yarashwe akicwa mu kwezi gushize.

Sponsored Ad

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Buyapani, yataganje ko yeguye kubera igikorwa cy’ubugizi bwa nabi cyabaye muri iki Gihugu, aho uwahoze ari Minisitiri w’Intebe, yarashwe akicwa mu kwezi gushize.

Itaru Nakamura, yavuze ko yifuza kwegura kubera kunanirwa inshingano ze byatumye Shinzo Abe araswa akicwa tariki 08 Nyakanga 2022.

Shinzo Abe wishwe ku myaka 67 y’amavuko, yapfuye nyuma yo kurasirwa mu ruhame ubwo yariho atambutsa imbwirwaruhame ye mu Mujyi wa Nara.

Nyakwigendera Shinzo Abe yarashwe n’umugabo w’imyaka 41 waje amuturutse inyuma akamurasa amasasu abiri arimo iryamufashe ku zuru ndetse no ku mutima.

Polisi yo muri uyu mujyi yahise yishinja icyaha ko itumva ukuntu uyu munyapolitiki arasirwa mu ruhame.

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Buyapani, Nakamura ubwo yavugaga ku iyegura rye, yagize ati “Mu nzira zo kugenzura umugambi w’urwego rw’umutekano wacu, twaje kubona ko inshingano z’umutekano zacu zikwiye kuvugururwa.”

Inzobere mu by’umutekano, zarebye amashusho y’iraswa rya Shinzo Abe, ziherutse kubwira Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza Reuters ko abari bamurinze bashoboraga kumutabara bakamukura aho yarasiwe ku isegonda rya 2,5 nyuma yuko arashwe isasu rya mbere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa