skol
fortebet

Umuriro w’isasu wazindukiye mu gace ka Kibumba na Bukombo

Yanditswe: Friday 27, Oct 2023

featured-image

Sponsored Ad

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 26 Ukwakira isasu ryongeye kuramukira k’umuryango, mu gace ka Kibumba ndetse no muri Bukombo.

Sponsored Ad

Iyi mirwano ikomeje guhanganisha umutwe w’inyeshyamba wa M23 n’ihuriro ry’imitwe y’inyeshyamba ryiswe Wazalendo hamwe n’ingabo z’igihugu cya Congo FARDC, hamwe n’abacanshuro.

Iyi mirwano yaramukiye mu duce two k’umuhanda wa 2(N2) muri Gurupoma ya Bukombo, ahazwi nka Shonyi, aka gace kakaba ariko inyeshyamba za M23 zaraye, bityo abo bahanganye baramuka bahagaba ibitero by’umuriro.

Utundi duce twongeye kumvikana mo imirwano ni muri Kibarizo na Kizimba mu gihe ingabo za FARDC arizo zishinjwa kuba zagabye ibi bitero mubice bigenzurwa na M23.

Iyi mirwano yaramutse ije ikurikira iyabaye ku munsi w’ejo yatangiye saa 11H00 ikaza gusoza k’umugoroba wa Joro. Icyakora n’ubwo aha intambara imeze gutya ibice birimo Kitshanga na Kilolirwe homuri teritwari ya Masisi ho haravugwa agahenge.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa