skol
fortebet

Umusirikare ukomeye mu ngabo z’Uburusiya yarashwe na mudahusha w’Umunya Ukraine arapfa

Yanditswe: Friday 04, Mar 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ingabo za Ukraine zishe umusirikare mukuru w’Uburusiya, Maj. Andrei Sukhovetsky,mu ntangiriro z’iki cyumweru,nk’uko byatangajwe n’abayobozi ba Ukraine n’ibitangazamakuru byo mu Burusiya.
Urupfu rw’uyu musirikare w’imyaka 47 ntabwo rwahise rutangazwa, ariko Pravda ushyigikiwe na Kremlin, yavuze ko yiciwe “muri operasiyo idasanzwe yabereye muri Ukraine.”
Nk’uko ibiro ntaramakuru bya TASS by’Uburusiya bibitangaza ngo Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin yashyizeho Sukhovetsky nk’umuyobozi w’ingabo za 41 (...)

Sponsored Ad

Ingabo za Ukraine zishe umusirikare mukuru w’Uburusiya, Maj. Andrei Sukhovetsky,mu ntangiriro z’iki cyumweru,nk’uko byatangajwe n’abayobozi ba Ukraine n’ibitangazamakuru byo mu Burusiya.

Urupfu rw’uyu musirikare w’imyaka 47 ntabwo rwahise rutangazwa, ariko Pravda ushyigikiwe na Kremlin, yavuze ko yiciwe “muri operasiyo idasanzwe yabereye muri Ukraine.”

Nk’uko ibiro ntaramakuru bya TASS by’Uburusiya bibitangaza ngo Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin yashyizeho Sukhovetsky nk’umuyobozi w’ingabo za 41 zishyize hamwe mu karere ko hagati mu mwaka ushize.

Yabaye kandi umuyobozi w’ishami rya 7 rya Airborne Division,yakoreye muri Siriya kandi ahabwa ibihembo bibiri kubera ubutwari byatanzwe na Kremlin.

Ku wa kane, Volodymyr Omelyan wahoze ari minisitiri w’ibikorwa remezo muri Ukraine ariko ubu winjiye mu gisirikare i Kyiv, yabwiye Fox News Digital ati: "Ukuri ni uko twamwishe."

Umwe mu bayobozi bakuru b’ingabo avuga ko Amerika idashobora guhita yemeza ko yapfuye.

Ariko raporo nyinshi zirimo n’inyandiko zo ku mbuga nkoranyambaga mu Burusiya ryemeje ko uyu musirikare yishwe

Igisirikare cy’u Burusiya, cyemeje urupfu rw’uyu Mujenerali, kivuga ko yarashwe na mudahusha.

Itangazo ry’Igisirikare cy’u Burusiya, rigira riti “Ni byo yishwe na mudahusha.”

Biteganyijwe ko uyu Mujenerali azashyingurwa ku wa Gatandatu.b’Uburusiya.

Uyu mujenerali wapfiriye ku rugamba, ari mu basirikare bakuru bari bubashywe mu Burusiya, akaba yarashwe ari mu ndege y’intamabara.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa