skol
fortebet

Umusirikare wahunze Koreya y’Epfo ajya mu ya Ruguru yisanze yageze muri Amerika

Yanditswe: Thursday 28, Sep 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umusirikare w’Amerika Travis King, mu kwezi kwa Nyakanga (7) uyu mwaka wahungiye muri Koreya ya Ruguru avuye muri Koreya y’Epfo, ubu ari mu maboko y’Amerika nyuma yuko yirukanwe na Koreya ya Ruguru, nkuko abategetsi babivuga.

Sponsored Ad

Private (Pvt) King yoherejwe abategetsi b’Amerika mu Bushinwa, mbere yuko ajyanwa n’indege mu kigo cya gisirikare cy’Amerika.

Uyu musirikare w’imyaka 23, w’impuguke mu butasi, muri Nyakanga yari yinjiye muri Koreya ya Ruguru mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Ibitangazamakuru byo muri Koreya ya Ruguru byavuze ko yari yahunze kubera "gufatwa mu buryo butari ubwa kimuntu" no kubera irondaruhu mu gisirikare cy’Amerika.

Ku wa gatatu, umutegetsi wo ku rwego rwo hejuru wo muri Amerika yavuze ko nyuma y’amezi yari ashize hakorwa "ibikorwa byinshi byo mu rwego rwa diplomasi", Pvt King yasubijwe mu maboko y’Amerika ndetse ko yavuganye n’umuryango we.

Uwo mutegetsi yagize ati: "Dushobora kwemeza ko Pvt King yishimiye cyane kuba ari mu nzira yerekeza mu rugo, ndetse afite amashyushyu menshi yo kongera guhura n’umuryango we.

"Tugiye kumuyobora mu gikorwa cyo gusubira mu buzima busanzwe kizacyemura impungenge izo ari zo zose zo mu rwego rw’ubuvuzi n’imbamutima no kumushyira ahantu heza ho kongera guhurira n’umuryango we."

Uwo mutegetsi yongeyeho ko Amerika nta kintu yabanje guha Koreya ya Ruguru kugira ngo irekure uwo musirikare.

Nyuma yo guhura n’abategetsi b’Amerika mu mujyi wa Dandong wo mu Bushinwa uri ku mupaka, Pvt King yajyanwe n’indege ya minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Amerika, imujyana mu kigo cya gisirikare cy’Amerika kiri muri Koreya y’Epfo.

Ku wa gatatu nyuma ya saa sita z’amanywa, yari yitezwe gusubizwa ku butaka bw’Amerika, nkuko byavuzwe na Matthew Miller, umuvugizi wa minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Amerika.

Mbere yaho ku wa gatatu, ibiro ntaramakuru bya leta ya Koreya ya Ruguru byari byavuze ko icyo gihugu cyafashe icyemezo cyo kuhakura Pvt King, ntibyagira amakuru arenzeho bitangaza.

Ibyo biro ntaramakuru bya leta ya Koreya ya Ruguru byagize biti: "Urwego bireba rwa Repubulika ya Rubanda ya Demokarasi rwafashe icyemezo cyo kwirukana bijyanye n’amategeko ya repubulika umusirikare w’Amerika Travis King, winjiye mu buryo bunyuranyije n’amategeko ku butaka rwa repubulika."

Pvt King ari mu gisirikare cy’Amerika kuva mu kwezi kwa Mutarama (1) mu mwaka wa 2021, ndetse yari ari muri Koreya y’Epfo bijyanye na gahunda yo kugenda hasimburanywa imitwe ya gisirikare yo mu ngabo z’Amerika.

Mbere yuko yinjira muri Koreya ya Ruguru, yari avuye mu gifungo cy’amezi abiri muri gereza yo muri Koreya y’Epfo, ku birego byuko yakubise abantu babiri ndetse agakubita umugeri imodoka ya polisi. Yari yafunguwe ku itariki ya 10 Nyakanga.

Icyo gihe yari yitezwe gusubira muri Amerika agakurikiranwa ku bijyanye n’imyitwarire ye, ariko yashoboye kuva ku kibuga cy’indege asanga itsinda ryari rigiye gusura icyaro cya Panmunjom cyo muri Koreya y’Epfo kiri ku mupaka, ryari riri kumwe n’abayobora abakerarugendo, mu gace karinzwe cyane katemerewe kubamo abasirikare, kazwi nka Demilitarised Zone (DMZ), kari hagati y’ibihugu byombi.

Pvt King yambukiye muri Koreya ya Ruguru ubwo yari ari kumwe n’iryo tsinda ryahasuye.

Wa mutegetsi wo ku rwego rwo hejuru wo muri Amerika yavuze ko ikirimo kwibandwaho aka kanya ari ugutuma uwo musirikare asuzumwa kwa muganga, mbere yuko hashobora kubaho ko akurikiranwa mu rwego rw’imyitwarire no mu bijyanye n’imikorere.

Uruhare rwa Suède n’Ubushinwa
Uwo mutegetsi yavuze ko muri uku kwezi kwa Nzeri (9), Amerika yamenye ko Koreya ya Ruguru ishaka kurekura Pvt King.

Abetegetsi bo muri Suède (Sweden) berekeje muri Koreya ya Ruguru, bazana Pvt King ku mupaka wa Koreya ya Ruguru n’Ubushinwa, aho Pvt King yahuriye n’Ambasaderi w’Amerika mu Bushinwa, Nicholas Burns. Uwo mutegetsi yongeyeho ko Ubushinwa bwagize "uruhare rw’ingirakamaro" ariko "ntibwakoze ubuhuza".

Uwo mutegetsi yagize ati: "Ibi bintu byose byagiye ku murongo mu buryo bwihuse."

Kubera ko Amerika na Koreya ya Ruguru nta mubano bifitanye wo mu rwego rwa diplomasi, ambasade ya Suède mu murwa mukuru Pyongyang wa Koreya ya Ruguru ni yo isanzwe ijya mu biganiro na Koreya ya Ruguru, mu mwanya w’Amerika.

Umuvugizi w’ambasade ya Suède muri Koreya ya Ruguru yemeje ko igihugu cye cyakoze "uruhare rwacyo rwo guhagararira [Amerika]" muri Koreya ya Ruguru kuri dosiye ya King.

Mu itangazo, Jonathan Franks, umuvugizi wa Claudine Gates, nyina wa Pvt King, yavuze ko nyina "azahora ashimira iteka ryose" igisirikare cy’Amerika n’abafatanyabikorwa bacyo "ku bw’umurimo bakoze neza".

Iryo tangazo ryongeyeho ko umuryango wa Pvt King udateganya gutanga ibiganiro mu itangazamakuru "mu gihe kirekire kiri imbere".

Mbere, benewabo bari barabwiye ibitangazamakuru byo muri Amerika ko Pvt King yababwiye ko yakorewe ivangura ubwo yakoraga mu gisirikare cy’Amerika.

Bavuze ko ubuzima bwo mu mutwe bwe bwahungabanye igihe yari afungiwe muri gereza yo muri Koreya y’Epfo.

Mu kiganiro cyo mu kwezi gushize yagiranye n’ibiro ntaramakuru Associated Press, Gates yavuze ko umuhungu we afite "impamvu nyinshi cyane zo kuza mu rugo".

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa