skol
fortebet

Umutwe wa ADF wateguye ibitero ku Rwanda muri CHOGM birapfuba

Yanditswe: Monday 09, Jan 2023

featured-image

Sponsored Ad

Raporo y’impuguke za Loni muri Congo, yatangaje ko umutwe w’iterabwoba wa ADF [Allied Democratic Forces] wari wapanze ibitero mu Mujyi wa Kigali mu gihe cy’inama ya CHOGM.
Ku wa 12 Gicurasi 2022 nibwo impuruza yaturutse muri Ambasade ya Amerika i Kinshasa ivuga ku kaga k’igitero cy’iterabwoba ku bwato bwari buhagurutse i Goma bwerekeza mu Mujyi wa Bukavu.
Ku wa 17 Kamena nabwo Ubufaransa bwaburiye igitero gikomeye ku Mujyi wa Goma cyari kugira ingaruka ku buzima bw’abanye-Congo n’abaturanyi (...)

Sponsored Ad

Raporo y’impuguke za Loni muri Congo, yatangaje ko umutwe w’iterabwoba wa ADF [Allied Democratic Forces] wari wapanze ibitero mu Mujyi wa Kigali mu gihe cy’inama ya CHOGM.

Ku wa 12 Gicurasi 2022 nibwo impuruza yaturutse muri Ambasade ya Amerika i Kinshasa ivuga ku kaga k’igitero cy’iterabwoba ku bwato bwari buhagurutse i Goma bwerekeza mu Mujyi wa Bukavu.

Ku wa 17 Kamena nabwo Ubufaransa bwaburiye igitero gikomeye ku Mujyi wa Goma cyari kugira ingaruka ku buzima bw’abanye-Congo n’abaturanyi b’i Gisenyi.

Impuguke za LONI zivuga ko abo mu iperereza na bamwe mu bafatanyabikorwa ba ADF bahishuye ko hari umugambi wo guturitsa ibisasu mu Mujyi wa Kigali.

Ibyo bitero by’iterabwoba byari kugabwa ubwo mu Rwanda hari hateraniye inama y’abakuru b’ibihugu naza Guverinoma bo mu muryango wa Commonwealth yabaye muri Kamena 2022.

Ibi bitero k’u Rwanda byasubitswe n’iyicwa no gufatwa kw’abafatanyabikorwa benshi ba ADF muri Congo.

Itsinda ry’impuguke za LONI ryongeraho ko nyuma ryakiriye amakuru yerekeye abinjira muri ADF mu Mujyi wa Goma mu gutegura ibitero bishya ku Rwanda.

Amakuru yerekana ko uwitwa Meddie Nkalubo ariwe wari umuhuzabikorwa w’ibitero byateguwe na Musa Baluku mu Mujyi wa Goma, Bunia, Kampala na Kigali.

Si ubwa mbere havuzwe ibitero by’umutwe wa ADF k’u Rwanda kuko mu Ukwakira 2021 Polisi y’u Rwanda ku bufatanye na RIB berekanye abantu 13 bafashwe bategura gukora ibikorwa by’iterabwoba n’ibikoresho bagombaga kwifashisha.

Icyo gihe Bamwe bafatiwe mu Mujyi wa Kigali abandi bafatirwa mu Karere ka Rusizi na Nyabihu.

Abafashwe bavuze ko bari batumwe guturitsa inyubako zikomeye mu mujyi wa Kigali zirimo Kigali City Tower, Downtown na Nyabugogo.

Mu bikoresho bitandukanye aka gatsiko kafatanywe harimo intsinga, imisumari, amatelefone, ibintu biturika na videwo bigishirizwagaho.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera yavuze ko iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko aba bantu bakoranaga n’umutwe wa ADF.

Yagize ati “Iperereza ryagaragaje ko bakorana n’umutwe wa Allied Democratic Forces ukorera u Burasirazuba bwa repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo muri Kivu y’Amajyaruguru, uwo mutwe bivugwa ko nawo ufitanye amasano n’undi wa ISIS. Nk’uko mwabibonye bafatanywe ibikoresho bendaga gukoresha.”

CP Kabera yavuze ko nta mpamvu n’imwe ihari yatuma umuntu yishora mu bikorwa by’iterabwoba, asaba abaturage kwirinda abantu babashyiramo icengezamatwara ryo kubahindura imyumvire.

IVOMO:UMUSEKE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa