skol
fortebet

Umwe mu bagabo bari mu bwato bwarohamye muri Tanzania yatabawe uyu munsi adataka n’ igicurane

Yanditswe: Saturday 22, Sep 2018

Sponsored Ad

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu abatabazi barimo gushakisha abari mu bwato MV Nyerere bwarohamye ku wa Kane batabaye umugabo witwa Alphonce Charahani ari muzima nta kibazo na kimwe afite.

Sponsored Ad

Alphonce Charahani watabawe nyuma y’ amasaha 48 ubwato bukoze impanuka asanzwe ari umwenjenyeri w’ ubwato. Ubwo ubu bwato bwakoraga impanuka yahise yifungiraga mu kumba kabwo. Mu gitondo cyo kuri uyu wa 22 Nzeli 2018 abatabazi bumvishe umuntu akomaga ku cyuma niko kujya kureba basanga ni Alphonce Charahani urimo gusaba ubufasha bahita bamutabara.

Polisi ya Tanzania yatangaje ko icyateye impanuka y’ ubu bwato ari uko bwari bupakiye ibirenze ubushobozi bwabwo. Ubu bwato MV Nyerere bufite ubushobozi bwo gutwara abantu 100 gusa ariko bwari butwaye abarenga 400 bunapakiye imizigo.

Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame yihanganishije imiryango y’ ababuriye ababo muri iyi mpanuka y’ ubwato.

Perezida wa Tanzania John Pombe Magufuli yasabye ko abashinzwe ubu bwato batabwa muri yombi anashyiraho iminsi ine y’ icyunamo.

Kugeza ubu imirambo y’ abari muri ubu bwato ikomeje kurohorwa. Minisitiri w’ ubwikorezi muri Tanzania amaze gutangaza ko imirambo imaze kuboneka ari 207.

Umunyamabanga w’ ishyaka CHADEMA ritavugarumwe n’ ubutegetsi bwa Tanzania John Mnyika asana n’ ushyira amakosa yateye iyi mpanuka ku burangare bwa guverinoma y’ iki gihugu.

Yabwiye ibiro Ntaramakuru by’ Abafaransa AFP ati “Bwagaragaje kenshi ko ubu bwato bufite imikorere idahwitse guverinoma yica amatwi”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa