skol
fortebet

UN yahagaritse indege zayo z’ubutabazi muri Kivu y’Amajyaruguru na Ituri nyuma yo kuraswa kw’imwe

Yanditswe: Tuesday 28, Feb 2023

featured-image

Sponsored Ad

Kuri uyu wa mbere, Umuryango w’abibumbye watangaje ko wahagaritse ingendo z’indege z’ubutabazi nyuma yo kurasa imwe muri kajugujugu zayo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo hari intambara.
Ku wa gatanu, kajugujugu ikoreshwa n’Ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe ibiribwa ku isi (WFP) yaje kuraswaho igeze hafi y’umujyi wa Goma, umurwa mukuru w’intara ya Kivu y’Amajyaruguru, nk’uko byatangajwe n’ikigo cy’umuryango w’abibumbye gishinzwe ubutabazi (Ocha).
Kajugujugu (...)

Kajugujugu yinjiyei Walikale, agace gaherereye mu burengerazuba bwa Goma, irimo abayitwara batatu n’abakozi 10 b’uyu muryango w’ubutabazi.

Umuryango wa UN wijeje ko aba bose basohotse nta nkomyi.

Ocha yavuze ko nyuma y’iki gitero, WFP "yafashe icyemezo cyo guhagarika by’agateganyo ingendo zose z’ubutabazi mu turere tw’imirwano ibera muri Kivu y’amajyaruguru na Ituri, kugeza igihe hazafatwa ingamba nshya zo kurinda umutekano w’indege ndetse n’abakora ibikorwa by’ubutabazi bazikoresha".

Ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe gutabara ikiremwamuntu rivuga ko iryo hagarikwa rizagira ingaruka ku duce icumi mu ntara za Kivu y’Amajyaruguru na Ituri, rnubwo kuva muri Gicurasi 2021 ibi bice byahawe kuyoborwa n’ingabo.

Mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru ahabereye iki gitero cya kajugujugu, uturere dutatu kuri dutanu twibasiwe n’urugomo kubera intambara ya M23 na FARDC,yatangiye mu Gushyingo 2021.

Mu ntangiriro za Gashyantare,mu majyaruguru ya Goma,umusirikare umwe wa UN yarapfuye undi arakomereka nyuma yo kuraswa kwa kajugujugu yari ivuye mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye muri DRC (Monusco).

Ku ya 29 Werurwe 2022, ingabo umunani za UN (Abanyapakisitani batandatu, Umurusiya umwe, Umuseribe umwe) bapfiriye muri kajugujugu yarasiwe mu karere k’imirwano hagati y’ingabo za Kongo n’inyeshyamba za M23.

Ntabwo haramenyekana uwarashe kuri iyi ndege ya UN ishinzwe ubutabazi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa