skol
fortebet

UN yamaganye imitwe yayogoje RDC isaba ko habaho guhagarika imirwano

Yanditswe: Tuesday 13, Feb 2024

featured-image

Sponsored Ad

Akanama k’umuryango w’abibumbye gashinzwe umutekano ku isi kamaganye ku wa mbere tariki ya 12 Gashyantare ibitero by’inyeshyamba za M23 mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, kagaragaza ko gahangayikishijwe n’uko “ihohoterwa ryiyongera” muri ako karere.

Sponsored Ad

Mu nama yihutirwa yabereye mu muhezo, "abagize aka kanama bongeye kwamagana imitwe yose yitwaje intwaro ikorera muri iki gihugu",nkuko byatangajwe mu izina ry’ugahagarariye, Ambasaderi wa Guyana Carolyn Rodrigues-Birkett

Abagize aka kanama gashinzwe umutekano bongeye kwibutsa ko “bashyigikiye byimazeyo ubumwe, ubusugire n’ubudahangarwa bwa DRC.

Bahamagariye abarwanyi bose guhagarika ubugizi bwa nabi no kubahiriza amategeko mpuzamahanga arengera ikiremwamuntu.

Aka kanama kahamagariye impande zose kongera ibiganiro by’ububanyi n’amahanga no gushyigikira imbaraga zose zashyizwe mu guhagarika imirwano, cyane cyane imyanzuro yafashwe n’akarere.

Bashimangiye ko bashyigikiye MONUSCO, bamagana ihohoterwa ryakorewe abakozi ba Loni ndetse n’abadiplomate i Kinshasa kandi basaba ko habaho iperereza ritabogamye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa