skol
fortebet

UPDF iri gukura abasirikare bayo muri Somalia

Yanditswe: Sunday 02, Jul 2023

featured-image

Sponsored Ad

Igisirikare cya Uganda (UPDF), cyatangaje ko cyatangiye gucyura abasirikare gifite mu butumwa bw’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe bwo kugarura amahoro muri Somalia (ATMIS.)

Sponsored Ad

Byatangajwe n’Umuvugizi w’Ingabo za Uganda ziri muri Somalia, Major Peter Mugisa.

Ni icyemezo yavuze ko cyafashwe nyuma y’umwanzuro w’akanama gashinzwe umutekano mu muryango w’Abibumbye usaba ko Ingabo ziri muri ATMIS zivanwa muri Somalia mu byiciro.

Abasirikare babarirwa mu 3,000 ni bo Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe uteganya kuvana muri Somalia.

Major Mugisa yavuze ko UPDF yamaze kuvana muri Somalia abasirikare 400, ndetse ikaba iteganya kuhavana abandi muri Nzeri uyu mwaka.

Gucyura abasirikare bo muri ATMIS binajyana no gushyikiriza Ingabo za Somalia ibirindiro babagamo.

Muri uyu mwaka ingabo za AU zimaze gutanga ibirindiro bitandatu bya gisirikare, bitanu muri byo byari muri Shabelle yo hagati.

Somalia irimo gutoza abasirikare bashya muri Uganda, Ethiopia na Eritrea kugira ngo isimbuze ingabo z’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe zigera ku 19.000 ziriyo muri iki gihe.

Ibyo bibaye mu gihe Somalia yitegura icyiciro cya kabiri cy’ibitero bikomeye bya gisirikare iteganya kugaba kuri Al-Shabab.

Uyu mutwe w’abarwanyi ukorana na Al-Qaeda uheruka gushyira ahagaragara amashusho yerekana amagana y’abarwanyi bashya barangije amasomo ya gisirikare, by’umwihariko ajyanye no kugaba ibitero by’iterabwoba.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa