skol
fortebet

Urugendo rwa Prigozhin wa Wagner, umutoni wa Putin waje kumwigumuraho kugera apfuye urupfu rutunguranye

Yanditswe: Wednesday 30, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Yevgeny Prigozhin (cyangwa Evgueni Prigojine mu gifaransa) ni umugabo w’imyaka 62 y’amavuko.

Sponsored Ad

Yatangiye kumenyekana cyane ubwo yari afite amakompanyi agurisha ibyo kurya ndetse na za resitora, ndetse n’igihe yari ashinzwe gutanga ibyo kurya n’ibyo kunywa mu gihe muri Perezidansi y’u Burusiya habaga habereye ibirori.

Ifoto ya Prigozhin izwi cyane ni iyasakaye agaburira Perezida Vladimir Putin, ibyatumye ahabwa akabyiniriro k’"umuboyi wa Putin".

Aba bagabo bombi bakomoka mu mujyi wa St Petersburg ufatwa nk’uwa kabiri munini u Burusiya bufite.

Mbere y’uko bashwana ubucuti bwabo bwari ubw’igihe kirekire, kuko bushinze imizi mu myaka ya 1990 ubwo Putin yakoraga mu biro by’umuyobozi w’Umujyi wa St Petersburg.

Icyo gihe Putin yakundaga kujya kurira muri resitora ya Prigozhin.

Ubucuruzi bw’amafunguro bwa Prigozhin bwaje gukomera, kugeza ubwo atangira kugirana amasezerano na Leta akagaburira amashuri yo mu Burusiya, ndetse n’Igisirikare.

Ni amasezerano bivugwa ko yari afite agaciro ka $ miliyari 3.

Prigozhin yavuzwe mu gukwirakwiza ibinyoma ku bw’ineza ya Klemlin

Muri 2010, amakuru atari make y’iperereza ry’abanyamakuru yagaragaje isano yari hagati ya Yevgeny Prigozhin n’itsinda ryo muri St Petersburg ryari rishinzwe gutangaza amakuru atari yo, mu rwego rwo gusibanganya abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi no kwerekana isura nziza ya Kremlin.

Muri 2016 iperereza ryakozwe n’umunyamategeko Robert Mueller ryerekanye ko ririya tsinda ry’i St Petersburg ryagize uruhare mu bikorwa by’u Burusiya byo kugerageza kwivanga mu matora y’umukuru w’igihugu muri Amerika.

Icyo gihe Prigozhin yahakanye ko nta sano yari afitaniye na ririya tsinda.

Mu Ugushyingo 2022 cyakora yatangaje ko bivanze mu matora yo muri Amerika ndetse ko bazakomeza kuyivangamo.

Imibereho ya Prigozin yaranzwe no kwihakana Wagner

Uyu Prigozin, imyaka myinshi yakunze kuvuga ko ntaho ahuriye n’umutwe w’abacancuro wa Wagner, ndetse hari ubwo yigeze kutabyumva kimwe n’abanyamakuru batangaje ko ari we wawushinze.

Wagner yatangiye kugaragara mu burasirazuba bwa Ukraine mu 2014, ubwo yafashaga inyeshamba zari zishyigikiwe n’u Burusiya zaharaniraga ko intara za Donetsk na Luhansk ziyomora kuri Ukraine.

Kuva mu 2014, Wagner imaze kugira uruhare mu ntambara zitari nke ku Isi, cyane muri Syria no mu bihugu bitari bike bya Afurika.

Bivugwa ko uyu mutwe uha za Leta z’ibihugu ubufasha bwa gisirikare, hanyuma na zo zikagira ibyo ziwishyura by’umwihariko umutungo kamere.

Muri Nzeri umwaka ushize ubwo u Burusiya bwari bumaze amezi atandatu buteye Ukraine, Yevgeny Prigozhin ni bwo yemeye ko yashinze Wagner nyuma y’uko byari bimaze kugaragara ko uyu mutwe ari umwe mu yo u Burusiya bwifashisha muri iriya ntambara ikabihemberwa.

Itangazo yanyujije mu biro bye bishinzwe amakuru yavuze ko we ubwe yasimbuje imbunda zari zishaje, yishakira ubwe amakote adatoborwa n’amasasu ikindi ko ashaka abahanga bashobora kubimfashamo."

"Kuva icyo gihe ku wa 1 Gicurasi umutwe w’intwari zikunda igihugu wahise uvuka, ari na wo nyuma waje kwitwa Batayo ya Wagner."

Nk’incuti y’akadasohoka ya Perezida Putin, Yevgeny Prigozhin ni umwe mu bantu bake mu Burusiya batinyukaga kunenga ubuyobozi bw’Ingabo z’u Burusiya muri Ukraine.

Intandaro yageje Yevgeny Prigozhin ku iherezo

Yevgeny Prigozhin yavuzwe cyane tariki 23 Kamena, 2023 ubwo ingabo ze zavaga ku rugamba muri Ukraine zikinjira mu Burusiya zivuga ko zigiye gukuraho ubuyobozi bwa Ministeri y’Ingabo.

Umwuka mubi ndetse n’ubwoba bwa Coup d’État byadutse mu Burusiya, nyuma y’uko Prigozhin yari amaze kurahirira gusenya inzego zose z’ubuyobozi bw’Igisirikare cy’u Burusiya.

Ni nyuma yo kugishinja kugaba ku barwanyi be ibitero bya misile byasize ubuzima bw’abatari bake bahatikiriye.

Perezida Vladimir Putin mu ijambo yagejeje ku baturage b’igihugu ku wa Gatandatu, yashinje ubugambanyi Yevgeny Prigozhin arahirira kuzamuhana by’intangarugero.

Icyo gihe umuyobozi wa Wagner n’abarwanyi be bari mu nzira bagana i Moscou.

Bigizwemo uruhare na Perezida Aleksandr Lukashengo wa Belarus wemeye guha ubuhungiro Prigozhin, uyu mugabo yemeye gusaba abarwanyi be gusubira muri Ukraine aho bamaze igihe baha umusada Ingabo z’u Burusiya.

Nyuma y’amasaha make, Yevgeny Prigozhin yavuze ko yahisemo kureka icyo gikorwa ndetse asaba abarwanyi be gusubira inyuma mu rwego rwo kwanga ko amaraso y’Abarusiya ameneka ku bwinshi.

Icyo gihe Perezida Vladimir Putin mu ijambo yatambukije kuri Televiziyo, yasabye abarwanyi ba Wagner bari bigumuye ko ababishoboye bakwinjira mu ngabo z’u Burusiya, abashaka guhungira muri Belarus bakagenda na ho abifuza gutaha mu ngo zabo na bo bakajyayo.

Perezida Vladimir Putin uzwi nk’umugabo utajya wihanganira ushatse kumuhangara ku butegetsi bwe, kuri iyi ncuro yagaragaje guca bugufi no kuterakana byeruye uburakari yatewe n’igikorwa cya Yevgeny Prigozhin cyasaga n’ikigaragaza integer nke z’Uburusiya.

Abakurikiranira hafi Politiki y’uburusiya kandi basanzwe bazi imigirire ya Perezida Putin iyo yigizayo abamuhangaye batangiye kubona Yevgeny Prigozhin nk’umupfu wigendera kuko bakekaga ko byanze bikunze azishyura ibyo yakoze ku kiguzi kinini.
Yevgeny Prigozhin yarinze agera ku rupfu akibona nk’uzaramba.

Umukuru w’umutwe w’abarwanyi ba Wagner, Yevgeny Prigozhin, bwa mbere yagaragaye mu mashusho nyuma y’ubugumutsi bwapfubye mu Burusiya, bisa nkaho ari muri Afurika.

Iyo video yashyizwe kuri Telegram kuri ‘channels’ zifitanye ihuriro n’uyu mutwe w’abacanshuro wa Wagner, kuwa 22 kanama 2023 yerekana Prigozhin yambaye imyenda ya gisirikare, avuga ko uyu mutwe urimo “kurushaho kubohora” Afurika.

Aho bikekwa ko Wagner ifite abarwanyi ibihumbi muri Afurika, aho inafite inyungu zikomeye mu bucuruzi.

Abasirikare ba Prigozhin bari mu bihugu nka Mali na Centrafrique – aho imiryango iharanira uburenganzira hamwe na ONU ibashinja ibyaha by’intambara.

Muri iyo video, Prigozhin avuga ko Wagner yarimo gushakisha amabuye y’agaciro no kurwanya imitwe y’inyeshyamba ziyitirira idini ya Islam n’abandi banyabyaha.
Nyuma y’ubwo butumwa, bwakurikiwe no gutangaza ko uyu mucancuro mukuru yapfuye azize impanuka y’indege yabereye mu gihugu cye cy’Uburusiya.

Uburusiya bwemeje ko Prigozhin yapfiriye mu ndege

Abategetsi bo mu Burusiya bavuga ko umukuru w’itsinda Wagner ry’abacanshuro b’Abarusiya Yevgeny Prigozhin yemejwe ko yapfuye, nyuma y’isesengura ry’ingirabuzima-fatizo ku mirambo yasanzwe mu ndege yahanutse ku wa gatatu ushize.

Akanama k’iperereza k’Uburusiya (SK) kavuze ko imyirondoro y’abantu bose 10 bapfuye yamenyekanye kandi ko ihuye n’iy’abari bari ku rutonde rw’abagenzi b’iyo ndege.

Indege yihariye ya Prigozhin, wari ufite imyaka 62, yahanukiye mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bw’umurwa mukuru Moscow w’Uburusiya, ku itariki ya 23 y’uku kwezi kwa Kanama (8), yica abantu bose bari bayirimo.

Ibiro bya perezida w’Uburusiya (Kremlin) byahakanye ibyahwihwiswaga ko ari byo nyirabayazana y’ihanuka ry’iyo ndege.

Abapfuye barimo abategetsi benshi bo ku rwego rwo hejuru bo mu itsinda Wagner, ryashinzwe na Prigozhin, ndetse ryagize uruhare mu bikorwa bya gisirikare muri Ukraine, muri Syria no mu bice bimwe byo muri Afurika.

Muri abo harimo Dmitry Utkin, wari ushinzwe ibikorwa bya gisirikare bya Wagner.

Abandi bari bari muri iyo ndege yo mu bwoko bwa Embraer Legacy - yavaga i Moscow yerekeza i St Petersburg - barimo abo muri Wagner, nka Valery Chekalov, Sergei Propustin, Yevgeny Makaryan, Alexander Totmin na Nikolay Matuseyev.

Iyo ndege yari itwawe n’umupilote Alexei Levshin, n’umupilote wo kumufasha Rustam Karimov, ndetse hari harimo umuntu umwe wita ku bagenzi mu ndege, witwa Kristina Raspopova.

Ihanuka ry’iyo ndege ryabaye hashize amezi abiri Prigozhin ayoboye Wagner mu kwigomeka kwayo ku gisirikare cy’Uburusiya, ifata umujyi wa Rostov wo mu majyepfo, inakangisha kwerekeza i Moscow.

Yevgeny Prigozhin azibukirwa ku ki?

Uyu mugabo ntazava mu mitwe yabenshi nk’uwabashije guhangara Putin, umu Perezida bivugwa ko agira igitugu kandi atajya yihanganira na busa umukora mu jijo kabone niyo mwaba mufite ibyo muhuriyeho byihariye.

Amakuru avuga ko gahunda yo guhirika ubutegetsi bwa Putin nta yari ihari, ahubwo ko Yevgeny Prigozhin n’abarwanyi be baba barakiriye amafaranga bahawe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika nka ruswa, ibyo gushaka guhirika ubutegetsi bakabikora ari uburyo bwo kwiyerurutsa, ndetse bigategurwa ku bwumvikane na Perezida w’u Burusiya Vladimir Putin.

Icyakora abandi baravuga ko n’ubwo Putin nta cyemezo gikomeye yafatiye abo bashatse guhirika ubutegetsi bwe, ashobora kuba yarakomeje kubagirira amakenga.

Mu gihe bamwe bavuga ko Putin yashoboraga kumuhitana kubera ubwo bugambanyi bwe, abandi baravuga ko na Amerika yashoboraga kumugirira nabi kubera ko yayibeshye ndetse akabatwarira n’amafaranga ntakore ibyo bumvikanye. Abarwanyi ba Wagner yari ayoboye kandi, bakunze kubangamira inyungu za Amerika mu bihugu bakoreramo bya Afurika.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa