skol
fortebet

Urukiko rukuru rwa ONU rwategetse Israel kureka imfashanyo ikinjira muri Gaza

Yanditswe: Friday 29, Mar 2024

featured-image

Sponsored Ad

Abacamanza bo mu rukiko rukuru rw’Umuryango w’Abibumbye bategetse nta n’umwe uvuyemo ko Israel ituma imfashanyo igera muri Gaza nta mbogamizi, mu rwego rwo kwirinda inzara.

Sponsored Ad

Urukiko Mpuzamahanga rw’Ubutabera (ICJ) rwavuze ko Israel igomba gukora "nta gutinda" kugira ngo habeho "itangwa... rya serivisi z’ibanze zicyenewe byihutirwa hamwe n’imfashanyo y’ubutabazi".

Ibi bikurikiye ukuburira kw’uko inzara ishobora kwibasira Gaza mu byumweru biri imbere.

Israel yavuze ko ibirego byuko irimo kubuza imfashanyo kugera muri Gaza "byose uko byakabaye nta shingiro bifite".

Yanahakanye ibirego bya jenoside Afurika y’Epfo yatanze muri urwo rukiko, ndetse yegetse ku Muryango w’Abibumbye (ONU) ibibazo byo kunanirwa gutanga imfashanyo.

Iki cyemezo gishya cy’uru rukiko, rufite icyicaro i La Haye (The Hague) mu Buholandi, gifashwe nyuma yuko Afurika y’Epfo irusabye kongerera imbaraga itegeko rwahaye Israel muri Mutarama (1) uyu mwaka ryo gufata ingamba zose zo kurinda ko habaho ibikorwa bya jenoside muri Gaza.

Nubwo amategeko atanzwe n’uru rukiko rwa ICJ aba agomba gukurikizwa, uru rukiko nta bubasha rufite bwo gutuma ashyirwa mu bikorwa.

Mu cyumweru gishize, raporo ya gahunda izwi nka ’Integrated Food Security Phase Classification Global Initiative’, iyoborwa n’ishami rya ONU ryita ku biribwa (PAM) n’abandi, yaburiye ko ibihe by’"amakuba" birimo kwaduka muri Gaza.

Iyo raporo yavuze ko abantu bose miliyoni 2.2 bo muri Gaza bugarijwe n’"ibura ry’ibiribwa rikaze ryo ku rwego rwo hejuru" kandi ko inzara yitezwe kwaduka mu majyaruguru ya Gaza mbere y’impera ya Gicurasi (5) uyu mwaka.

Mu cyemezo cyarwo, urukiko rwa ICJ rwavuze ko Gaza "nticyugarijwe gusa n’ibyago by’inzara" ahubwo "inzara irimo kuhaduka", kandi ko, nkuko bivugwa n’abagenzuzi bo muri ONU, abantu 31, barimo abana 27, bamaze gupfa kubera imirire mibi no kubura amazi mu mubiri.

Uru rukiko rwagarutse ku magambo ya Volker Türk, komiseri mukuru wa ONU ushinzwe uburenganzira bwa muntu, mu cyumweru gishize wavuze ko "inzara, [no] kwicwa n’inzara", biterwa no "kubuza kwinshi kwa Israel ko imfashanyo y’ubutabazi yinjizwa ndetse igatangwa..., kuva mu byabo kwa benshi mu baturage, hamwe n’isenywa ry’ibikorwa-remezo by’ingenzi cyane bya gisivile".

Urukiko rwavuze ko Israel igomba "gufata ingamba zose za ngombwa kandi zitanga umusaruro mu gutuma habaho, nta gutinda, ku bufatanye bwuzuye n’Umuryango w’Abibumbye, itangwa ryinshi... rya serivisi z’ibanze zicyenewe byihutirwa hamwe n’imfashanyo y’ubutabazi".

Rwavuze ko imfashanyo icyenewe cyane irimo ibiribwa, amazi, amashanyarazi, ibitoro, aho kwikinga, imyambaro, hamwe n’ibikoresho by’isuku n’imiti.

Icyo cyemezo cy’urukiko kinavuga ko Israel igomba gutuma "igisirikare cyayo kidakora ibikorwa bigize ihonyorwa ry’uburenganzira na bumwe bw’Abanye-Palestine muri Gaza" bukubiye mu masezerano kuri jenoside.

Amezi ya vuba aha ashize yaranzwe no gukomeza gutonda imirongo miremire kw’amakamyo atwaye imfashanyo, mu gihe aba ategereje kwinjira muri Gaza avuye mu Misiri, ndetse no gushinja Israel ko irimo gukora amagenzura y’urusobe kandi akozwe nkana ku mfashanyo yerekeza muri Gaza.

Mu nyandiko yagejeje muri uru rukiko mu cyumweru gishize, Israel yarusabye kudatanga iri tegeko rishya rwatanze, ivuga ko ibirego by’Afurika y’Epfo "byose uko byakabaye nta shingiro bifite mu bimenyetso no mu mategeko" kandi ko bigize "imyitwarire iteye ishozi".

Israel yanapfobeje ikirego cyagutse irimo gushyirirwaho hashingiwe ku masezerano kuri jenoside, ivuga ko "nta shingiro gifite".

Israel yongeye kuvuga ko Hamas ifata nyinshi muri iyo mfashanyo yinjira muri Gaza, ndetse ishinja ONU kunanirwa guha abasivile imfashanyo iba isigaye.

Iyi ntambara yatangiye nyuma y’igitero cyo ku itariki ya 7 Ukwakira (10) mu 2023, ubwo abagabo bitwaje imbunda bo muri Hamas biraraga hakurya y’umupaka muri Israel, bica abantu bagera ku 1,200 ndetse bashimuta abandi barenga 250.

Muri abo bashimuswe, abagera hafi ku 130 ntibazwi aho baherereye, muri bo nibura 34 bifatwa ko bapfuye.

Minisiteri y’ubuzima ya Gaza igenzurwa na Hamas ivuga ko igitero cyo kwihorera cya Israel cyishe abantu nibura 32,552. Mbere yaho muri uku kwezi, Minisitiri w’ingabo w’Amerika Lloyd Austin yavuze ko muri abo bishwe, abarenga 25,000 ari abagore n’abana.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa