skol
fortebet

US yahanuye ikindi kigendajuru kitazwi kiri hejuru ya Canada

Yanditswe: Sunday 12, Feb 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ikindi kigendajuru kitazwi icyo ari cyo cyahanuwe kiri mu kirere cya Amerika ya ruguru, nk’uko byemejwe na Minisitiri w’intebe wa Canada Justin Trudeau.
Yavuze iki kintu “cyavogereye ikirere cya Canada” kandi cyarasiwe hejuru y’akarere ka Yukon mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Canada.
Canada na Amerika byihutiye gukurikirana iki kintu, Trudeau avuga ko cyahanuwe n’indege y’intambara ya Amerika ya F-22.
Iki kintu kigendera mu kirere ni icya gatatu gihanuwe hejuru y’ikirere cya Amerika (...)

Sponsored Ad

Ikindi kigendajuru kitazwi icyo ari cyo cyahanuwe kiri mu kirere cya Amerika ya ruguru, nk’uko byemejwe na Minisitiri w’intebe wa Canada Justin Trudeau.

Yavuze iki kintu “cyavogereye ikirere cya Canada” kandi cyarasiwe hejuru y’akarere ka Yukon mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Canada.

Canada na Amerika byihutiye gukurikirana iki kintu, Trudeau avuga ko cyahanuwe n’indege y’intambara ya Amerika ya F-22.

Iki kintu kigendera mu kirere ni icya gatatu gihanuwe hejuru y’ikirere cya Amerika ya ruguru mu cyumweru kimwe.

Muri weekend ishize igisirikare cya Amerika cyahanuye igipurizo cy’Ubushinwa, kuwa gatanu ikigendajuru kitaramenyekana icyo ari cyo kingana n’imodoka nto cyarasiwe mu kirere cya leta ya Alaska.

Trudeau yatangaje ko kuwa gatandatu yatanze itegeko amaze kuvugana na mugenzi we Joe Biden wa Amerika.

Yanditse kuri Twitter ati: “Ingabo za Canada ubu zirakusanya kandi zige ibisigazwa bya kiriya kintu”.

Iki kigendajuru gishya kitazwi cyariho kigendera ku butumburuke bwa 12km kibonwa kuwa gatandatu ahagana saa 15:41 ku isaha yaho, nk’uko minisitiri w’ingabo wa Canada Anita Anand yabibwiye abanyamakuru.

Anita yavuze ko cyari “gito” kandi giteye “nk’umwiburungushure”, ko barimo kwegeranya ibice byacyo ngo bamenye ibirambuye kuri cyo.

Anita Anand avuga ko iki kigendajuru cyari “giteje akaga ku ndege za gisivile”.

Yavuze ko cyo cyari gito ugereranyije n’icyarashwe muri Amerika kuwa gatandatu ushize – asobanura igipurizo cy’ubutasi cy’Ubushinwa cyari gifite uburebure bwa 60m.

Ibiro bya perezida wa Amerika byatangaje ko iki gishya cyarasiwe hejuru ya Canada bari bamaze amasaha 24 bagikurikirana.

Mu itangazo, White House yagize iti: “Mu bushishozi no ku nama bahawe n’ingabo zabo, Perezida Biden na Minisitiri w’Intebe Trudeau bategetse ko gihanurwa.

“Baganiriye kandi ku kamaro ko kwegeranya ibice byacyo kugira ngo hamenyekane ibirambuye ku ntego n’inkomoko yacyo.”

Ku rundi ruhande kuwa gatandatu, igisirikare cya Amerika cyihutishije indege z’intambara mu kirere cya leta ya Montana mu gihe igice kimwe cy’ikirere cyari cyafunzwe – ariko basanze ari “ukwibeshya kwa radar” nta kintu kidasanzwe cyari kibonetse mu kirere.

Kugeza ubu Amerika ntiratangaza amakuru arambuye ku kigendajuru cyarashwe kuwa gatanu hejuru ya Alaska, ivuga ko hakiri gukusanywa ibice byacyo byose no kubyigaho.

Nyuma y’iraswa ry’igipurizo cy’Ubushinwa hejuru ya Amerika muri weekend ishize, Beijing yamaganye iki gikorwa ivuga ko cyari igipurizo cya gisivile cyayobye kirimo gukora imirimo y’iteganyagihe.

Amerika yo yavuze ko icyo gipurizo kiri mu bindi byinshi by’ubutasi by’Ubushinwa bimaze kuguruka hejuru y’imigabane itanu.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa