skol
fortebet

Uwahoze mu ngabo z’Amerika yatawe muri yombi aregwa kugerageza kunekera Ubushinwa

Yanditswe: Saturday 07, Oct 2023

featured-image

Sponsored Ad

Uwahoze ari serija (sergeant) mu ngabo z’Amerika ushinjwa ko yashakishije kuri internet ngo "ni irihe zina ry’urwego rw’ubutasi rw’Ubushinwa", yatawe muri yombi ashinjwa kugerageza guha amakuru y’ibanga urwego rw’ubutasi rw’Ubushinwa.

Sponsored Ad

Joseph Schmidt, w’imyaka 29, yatawe muri yombi ku kibuga cy’indege cya San Francisco nyuma yo kuhagera avuye muri Hong Kong.

Umushinjacyaha wo ku rwego rwa leta ya Washington, Tessa Gorman, yavuze ko "umuhate we [wa Schmidt] wo kugambanira igihugu cyacu", "uteye ubwoba".

Schmidt yari umusirikare w’Amerika kuva mu mwaka wa 2015 kugeza mu 2020.

Ahanini yakoreraga mu kigo cya gisirikare cya Joint Base Lewis-McChord mu burengerazuba bwa leta ya Washington, ndetse ahanini yakoraga mu butasi, akanagera ku nyandiko z’ibanga rikomeye cyane, uru ni rwo rwego rwo hejuru cyane rw’amakuru y’ibanga muri leta y’Amerika.

Inyandiko zo mu rukiko zikubiyemo ko aregwa gukora inyandiko nyinshi no gushakisha kenshi ku rubuga rwa Google, bijyanye no kugerageza guha Ubushinwa amabanga y’umutekano w’igihugu y’Amerika.

Abakora iperereza bavuga ko yakoze ubushakashatsi ku rubuga rwa internet ku buryo yatoroka igisirikare cy’Amerika akajya mu Bushinwa ndetse ko hari serivisi ze nk’’’ubaza" yahaye ambasade y’Ubushinwa muri Turukiya n’urwego rw’ubutasi rw’Ubushinwa.

Muri bumwe mu butumwa bwa ’email’, aregwa ko yandikiye iyo ambasade y’Ubushinwa muri Turukiya iri i Istanbul, ati: "Mfite uruhushya rwo muri iki gihe rwo kugera ku mabanga akomeye cyane, kandi nifuzaga kuvugana n’umuntu wo muri Leta ngo mbahe aya makuru niba ibyo bishoboka."

Ashinjwa kwandika inyandiko ya ’Word’ yo kuri mudasobwa ifite umutwe uvuga ngo "amabanga yo ku rwego rwo hejuru".

Abashinjacyaha bavuga ko umutwe w’iyo nyandiko y’amapaji 23 wari wanditse mu Gishinwa, ariko "hafi ya yose [inyandiko] yanditse mu Cyongereza".

Indi nyandiko ifite umutwe ugira ngo "amakuru y’ingenzi yo gusangiza leta y’Ubushinwa".

Abakora iperereza bavuga ko yasuye imbuga za internet ku ngingo zijyanye no kuneka hamwe n’ubutasi, zirimo nka "What Do Real Spies Do and How are they Recruited", ugenekereje mu Kinyarwanda bivuze ngo ba maneko ba nyabo bakora iki (babigenza gute) kandi binjizwa mu kazi gute.

Nyuma yuko akazi ke ka gisirikare karangiye, yagiye muri Turukiya ahamara igihe kigera ku kwezi kumwe, nyuma yaho yerekeza mu Bushinwa. Yagarutse muri Amerika gusa ku wa gatanu, ari na bwo yageraga ku kibuga cy’indege cya San Francisco, agahita atabwa muri yombi.

Tessa Gorman, umushinjacyaha mukuru w’agateganyo w’akarere k’uburengerazuba ka leta ya Washington, yagize ati: "Abagize igisirikare cyacu barahirira kurinda igihugu cyacu n’Itegekonshinga.

"Muri urwo rwego, ibikorwa bishinjwa uyu wahoze mu gisirikare biteye ubwoba - atari gusa ku kugerageza gutanga amakuru ya gisirikare y’igihugu, ahubwo n’amakuru yafasha umunyamahanga w’umwanzi kugera kuri mudasobwa zitekanye za Minisiteri y’Ingabo."

Schmidt yarezwe kugerageza gutanga amakuru ya gisirikare y’igihugu no kugumana amakuru ya gisirikare y’igihugu. Mu gihe urukiko rwaba rumuhamije icyaha, ashobora gufungwa imyaka ibarirwa muri za mirongo.

Ntibiramenyekana niba hari umunyamategeko yahaye akazi ko kumwunganira, ushobora kugira icyo avuga mu mwanya we ku byo aregwa.

Schmidt atawe muri yombi nyuma y’amezi abiri abasirikare babiri bakiri mu kazi bo mu gisirikare cy’Amerika kirwanira mu mazi na bo batawe muri yombi, bashinjwa kunekera Ubushinwa mu majyepfo ya California.

Abo bagabo bombi bivugwa ko bahawe n’Ubushinwa amadolari abarirwa mu bihumbi bakabuha ibishushanyo mbonera n’inyandiko zisobanura imikorere y’amato na radari (radars) by’Amerika.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa