skol
fortebet

Wazalendo yahigiye kurwanya M23 yasubiranyemo rurambikana hagati yabo

Yanditswe: Tuesday 24, Oct 2023

featured-image

Sponsored Ad

Imitwe ya UFDPC na APCLS yombi yitwa Wazalendo irwana ku ruhande rwa Leta ya Congo yakozanyijeho hapfa abantu bane.

Sponsored Ad

Ku wa Mbere ahagana saa sita z’amanywa muri Teritwari ya Nyiragongo niho kuriya gushyamirana kwabereye.

Wazalendo ni ihuriro ririmo urubyiruko rwahawe intwaro na Leta ya Congo mu byo yise kwicungira umutekano, barwana na M23 bari kumwe n’ingabo za Congo

Abanyamakuru bo mu Burasirazuba bwa Congo bavuga igisirikare cya Congo cyatangaje ko havutse ibibazo by’ubwumvikane buke “bushingiye ku nyungu” biturutse ku mabwiriza ubuyobozi bwa gisirikare bwatanze.

Col. Ndjike Kaiko Umuvugizi w’Igisirikare muri Kivu ya Ruguru yavuze ko igisirikare cya FARDC cyoherejeyo abasirikare bo guhosha ariya makimbirane ari hagati ya Wazalendo.

Urubuga rwa Interent rwitwa Kivu morning post ruvuga ko imirwano hagati ya Wazalendo ba UFDPC n’aba APCLS yaguyemo abantu 4 abandi benshi barakomereka kubera amasasu yarashwe.

UFDPC ni umutwe wa Wazalendo uheruka kuvukira muri Teritwari ya Nyiragongo naho APCLS ni Wazalendo bakorera muri Teritwari ya Masisi, amakimbirane yabo ngo yatewe n’ubwumvikane buke.

Theo Musekura ukuriye inkambi y’impunzi ya Kanyaruchinya, yabwiye Kivu morning post ko ubwumvikane buke hagati y’iriya mitwe ya Wazalendo bwari bumaze iminsi.

Kubera imirwano hari abaturage bagize ubwoba mu nkambi ya Kanyaruchinya barahunga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa